Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Nyuma yo guhunga imirwano ya M23 na FARDC abanyeshuri babuze aho bigira mu gihe umwaka w’amashuri umaze ibyumweru bibiri utangiye.
Imirwano ya M23 na FARDC, yatumye abantu
benshi bava mu byabo bahungira mu bigo by’amashuri i Rutshuru ubwo abanyeshuri bari mu biruhuko.
Umwaka w’amashuri 2022-2023 muri Congo watangiye kuwa 5 Nzeri 2022, gusa abanyeshuri bigira mu bigo byacumbikiwemo impunzi zavuye Jomba na Bweza ntibaratangira kwiga.
Abanyeshuri n’abarerera mu kigo cy’amashuri cya Rugabo, kimwe mu bicumbikiye izo mpunzi zanze kuyavamo ndetse n’inkuta zayo zangiritse biturutse ku mwotsi kuko impunzi ziyakoresha zitekera abana.
Iki bibazo abahaturiye bagerageje kukibwira abayobozi ba Teritwari ya Rutshuru gusa ibyumweru bikaba bibaye 2 hatarashakwa umuti urambye.
Mu kiganiro Rwandatribune iheruka kugirana na Majoro Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23, yavuze ko M23 yahaye ikaze abaturage bose bashaka gusubira mu byabo mu bice yafashe.
Majoro Ngoma yasobanuye ko icyo barwanira ari ukugira abaturage batekanye bityo ushaka gutahuka agomba gutaha.




















