Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rutsiro: Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore abakobwa babyariye iwabo bahawe imashini zo kudoda

Monday 8 March 2021
    Yasomwe na

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, by’umwihario mu karere ka Rutsiro ibirori byaranzwe no kuremera abatishoboye hanatangwa imashini zo kudoda u bakobwa babyariye iwabo basoje amasomo.

Ni umuhango wabereye mu murenge wa Boneza, hari umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Solange Tetero n’abahagarariye ingabo ku rwego rw’akarere.

Nyuma yo gutanga amatungo magufi ku miryango imwe n’imwe itishoboye, abakobwa babyariye iwabo basoje amasomo yo kudoda bahawe impamyabushobozi, Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco nayo ibaha imashini zo kudoda.

Umuyobozi w’akarere Ayinkamiye yabwiye abo bakobwa bahawe izo mashini kuzikoresha neza kuzifata neza, zikabafasha kwiteza imbere. 

Yabibukije ko izo mashini bahawe atari igihembo ku bw’ibyababayeho ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kubaha intangiriro, anabasaba kugira uruhare mu gukumira inda zitifujwe mu bangavu.

Abakobwa bagize ikibazo bakabyarira iwabo bahawe impamyabushobozi y’amasomo yo kudoda basoje banahabwa imashini zo kudoda

Meya Ayinkamiye yasabye kandi n’abahawe amatungo magufi nabo kuyafata neza akabafasha kuzamura iminereho myiza yabo, no kwiteza imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru