Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Undi mugore yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali

Friday 25 May 2018
    Yasomwe na

Rwakazina Marie Chantal yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ku majwi 146 mu gihe Henriette Murekatete we bari bahanganye agize amajwi umunani.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, niwe watangaje ko abajyanama batoye ari 154, Murekatete Henriette agira amajwi umunani angana na 5.2%, naho Rwakazina Marie Chantal agira 146 angana na 94.8%.

Rwakazina Marie Chantal w’imyaka 45, arubatse, afite abana babiri. Yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe n’uwamutanzeho umukandida, biganye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Arangije muri Kaminuza y’u Rwanda yarahigishije guhera mu 2000-2008, nyuma ngo asanga akeneye gukora mu nzego z’ibanze ubwo yasabaga akazi k’umukozi ushinzwe kongerera ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze. Nyuma y’imyaka itatu yagizwe umuyobozi wungirije wa Ralga guhera mu 2010-2013.

Icyo gihe ngo yasanze bimwe mu nkunga n’imfashanyo bidasubiza neza ubushake n’iterambere ry’igihugu, asaba kujya mu Muryango w’Abibumbye ngo atange umusanzu, kuko yize ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu ari naho yakoze guhera mu 2013 kugeza ubu.

Ngo bitewe n’ubumenyi yari afite, basanze bidahagije bamugira “umuhuzabikorwa w’inkunga zose z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa bya leta.” Uyu mugore yavuze ko yanagize uruhare mu gutegura gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, cyane cyane mu cyiciro cy’ubukungu.

Tubabwire ko Rwakazina Marie Chantal yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ku majwi 146 mu gihe Henriette Murekatete we bari bahanganye yagize amajwi umunani aho asimbuye Nyamurinda Pascal weguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru