Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Perezida wa FERWAFA Shema Ngonga Fabrice yari yatangaje ko hazatangwa igikombe kimwe kuri Al Hilal SC, ikipe yo mu Rwanda yaje imbere igahabwa amafaranga gusa, abantu bibazaga uko bizagenda, kuko byari bitandukanye n’ibyatangajwe mbere.
Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona, Rwanda Premier League, rwatangaje ko hazatagwa ibikombe bibiri.
Ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka izahabwa igikombe (…)
Ikipe ya Liverpool yatsinze Newcastle ibitego 3-2 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, bituma yongera kujya mu makipe atatu ataratsindwaho umukino n’umwe muri ibiri imaze kuba muri Shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza ya 2025-2026. Umukino wari watangiye saa tatu z’ijoro kuri stade ya Newcastle yitwa St James’ Park, ikipe ya Liverpool niyo yatangiye yinjira mu mukino aho ku munota wa 35’ Gravenberch yafungiye amazamu ku mupira yarahawe na Gakpo. Mu minota yinyongera mu gice cya mbere ku (…)
Ikipe ya APR FC yari yakiriye Power Dynamos kuri stade Amahoro kuri uyu wa 17 Kanama 2025, ubona ko abafana bayo bafite amatsiko yo kuyireba bakina n’ikipe ikomeye. Ni umukino watangiye ikipe irushwa hagati mu kibuga n’ikipe ya Power Dynamos, ariko nubwo byari bimeze gutyo ikipe y’Ingabo yanyuzagamo igasatira nubwo igice cya mbere cyaje kurangira ntakipe irebye mu izamu, kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yose anganyije 0:0. Ntibyatinze kuko ku munota wa 48 uwitwa Djibril Outarra (…)
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu abantu benshi mu byiciro byose bari bagiye guherekeza Diogo Jota n’umuvandimwe we Andre Silva bitabye Imana, Liverpool yahise isezeranya umuryango wa Jota ko abana batatu asize bazishyurirwa amashuri yose baziga. Iyi kipe kandi yemerera umugore wa Jota ko amasezerano umugabo we yarasigaje mur’iyi kipe angana n’imyaka 2 imishahara iizakomeza gutangwa, n’ibindi byose byari bikubiye mu masezerano mu buryo bwo guha agaciro uyu munya mukinnyi.
Mu muhango wo guherekeza Diogo Jota n’umuvandimwe we Andre, umunyabigwi Cristiano Ronaldo yasabwe n’abakinnyi ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera ko ataza mu muhango wo guherekeza Diogo Jota. Iyo Cristiano aramuka aje byashoboraga kubangamira umuhango, kuko abantu bakwibagirwa ko ari umwanya wo kwitonda no gukurikiza amabwiriza bikaba byateza akavuyo kubera abafana ba Ronaldo, ndetse yewe abari hafi y’umuryango wa Jota ibi ntibabisabye Cristiano wenyine, ahubwo ngo na Messi (…)
Ibitangazamakuru byo muri Porutugali byatangaje ko umukinnyi Diogo Jota yapfuye nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye muri Espagne .
Bivugwa ko Jota yari yagiye mu modoka ari kumwe na murumuna we Andre bose bakaba bahitanywe niyo mpanuka. Ibi byabereye kuri A-52 mu ntara ya Zamora. Inzego zishinzwe ubutabazi mu karere ka Castilla na Leon zemeje impanuka. Uyu Jota yari amaze ibyumweru bibiri gusa akoze ubukwe yari ari mu biruhuko muri Spain.
Iranzi Shema Bonheur
Nyuma yaho Tuyishimire Placide bakunda kwita Trump wari Perezida w’Ikipe ya Musanze fc yeguye kuri izi nshingano ndetse nabo bari bafatanyije kuyiyobora barimo Rwamuhizi Innocent bakunda kwita Mourinho na Rwabukamba JMV bakunda Rukara iyi kipe yamaze kubona abayobozi bashya. Nsengiyumva Richard ukora ibijyanye na Businesi zijyanye no gucuruza Mobile Money mu ntara Y’Amajyaruguru ndetse akaba n’umuhungu wa Nyiri Virunga Company itwara abantu n’ibintu mu gihugu niwe watorewe kuba Perezida (…)
HABINEZA Fils Francois wakiniye Etoile de l’Est agiye kujya mu ikipe ikomeye ishobora kumugura amafaranga asaga miliyoni 72 z’amanyarwnda.
Habineza Fils Francois ufite agahigo ko guhamagarwa mu ikipe y’igihugu avuye mu cyiciro cya kabiri ubwo yari muri Etoile de l’Est yo mu Burasirazuba, ari nayo kipe yigaragarijemo cyane mbere yo kuyivamo akerekeza muri Bugesera FC yaje kuzamuriramo urwego, ubu hari hariho amakuru amwerekeza mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC no muri Police, ariko ubu (…)
Ni umunya Burkina Faso wamaze gusinyira APR FC wavutse kuwa 5 Nzeri 2003 bivuga ko afite imyaka 21 akaba akina hagati mu kibuga ariko asatira aba bazwi nka Attacking Midfielder cyangwa Nimero 10 ku basobanukiwe ibigendanye na Ruhago.
Muri Mutarama uyu mwaka wa 2025 yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar akaba ari nawe mukinnyi mwiza wa season iwabo muri Burkina Faso. Urebeye ku rubuga rwitwa Transfermaket usanga uyu musore yatangiye gukina (…)
Ikipe y’u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsindwa na Algeria y’abakinnyi babigize umwuga mu cyumweru gishize bongeye gutsindwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu cya Algeria ibitego 2-0. Ni ibitego byabonetse mu gice cya mbere, ndetse no mu gice cya kabiri, bitsinzwe na Boulbina Adel ni nyuma yo guhushije penaliti umupira ugaruka mu rubuga rw’amahina, nibwo Boulibina ku munota wa 40 yahise afungura amazamu, ninako igice cya mbere cyarangiye. Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yari yabanje mu (…)
Nk’uko byatangajwe na Polymarket ku ya 6 Kamena , amahirwe yo gutsindira Ballon d’or ya 2025 ari kuganisha ku mufaransa Dembele, nubwo yagabanutseho gato ariko ubu ari ku kigero cya 56%, naho umunya- Espanye Lamine Yamal ari guhamba amahirwe anagaha na 28%, ni nyuma yo gutakaza igikombe cya UEFA Nations League. Nubwo Yamal yatsinze abafaransa ubwo babatsindaga ibitego 5:4 mu cyumweru gishize, ariko ntacyo byatanze. Ni iki imibare n’ibikombe bivuga kuri Dembele na Yamal; Lamine yatwaye (…)
Umutoza Ruremesha yahagaritswe na Mukura victory sports
20 December 2021
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























