Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

SOMALIA: ABANTU 11 BASIZE UBUZIMA MU GITERO CYA AL-SHABAAB

Monday 25 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Abantu 11 nibo basize ubuzima mu gitero cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabaab ku nzu ya leta ya Somalia mu murwa mukuru Mogadishu.

Abategetsi bavuga ko muri abo bahasize ubuzima harimo icyegera cya minisitiri w’abakozi ba leta, Saqar Ibrahim Abdala, hamwe n’abapolisi batari bake.
Abo barwanyi babanje guturitsa ikibombe cyari giteze mu modoka, mu nyuma bahita binjira mu nzu ikoreramo iyo minisiteri.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko abo barwanyi bakoze icyo gitero bari batanu, ubutegetsi bwa Somalia nabwo bugatangaza ko bose bahise bicwa bityo ubu ako karere gafite umutekano.

Umutwe wa Al-Shabaab ukaba ukomeje kugaba ibitero hirya no hino mu murwa mukuru Mogadishu nyuma yahoo wirukaniwe muri uyu murwa kuva mu mwaka wa 2011.

Ibitero kuri Al-shabaab
Kuva Prezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ageze ku butegetsi, icyo gihugu cyashyize ingufu mu kugaba ibitero by’indenge ku mutwe wa Al-shabaab usanzwe ufitenye imikoranire ya hafi n’umutwe w’iterabwoba Al-Quaeda. Abavugira Al-shabab nabo bakaba batangaza ko bongereye ibitero muri uyu murwa mu kuru mu rwego rwo kwihanangiriza Amerika kudakomeza kubagabaho ibitero by’indege.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, itangaza ko Al-Shabaab igifite ibice bitari bike bya Somalia yigaruriye kandi ikaba ishobora no gukora ibitero bikomeye ikoresheje uburyo bw’ubwiyahuzi burimo guturikiriza ibi bombe ahateraniye abantu benshi cyangwa kuba barasa abantu hifashishijwe n’izindi mbunda nto.

Inkuru ya bbc

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru