Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco yatangaje ibintu bine byafasha buri muturarwanda wese igihe abyubahirije akaba yageze mu rugo mbere ya saa mbiri, ukirinda ibihano byo kunyuranya namabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza COVID-19.
Yabitangaje mu kiganiro kuri radio y’igihugu, asobanura uko buri wese yarushaho gukoresha igihe cye neza agafasha igihugu nawe yifasha mu gukumira ubwandu bwa COVID-19 kugira ngo budakomeza gukwira mu bantu.
CP Kabera yavuze ko n’amasaha yari amaze iminsi, ya saa tatu kugeza saa kumi, byagaragaraga ko hari abantu bakirenza, ku mpamvu yavuze zidafite agaciro kubera kutumvira amabwiriza, yibutsa ko guhera ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 22 Ukuboza 2020 isaha yo kuba umuntu wese yageze mu rugo ari saa mbiri.
Yasobanuye bimwe mu byaza gufasha buri wese kubahiriza isaha yagenwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020.
Ati “Icya mbere ni gutegura neza gahunda y’umunsi; buri wese akwiye kwibuka gutegura icyo ari bukore, icyo akora n’igihe biri bumutware n’igihe kiri burangirire kugira ngo saa mbiri abe yageze iwe mu rugo.
Abantu rwose bajyaga babyuka bakavuga ngo turagiye, yumve ko ibintu agiye gukora agomba kubitegura neza akavuga ati birantwara igihe iki n’iki. Icya kabiri ni ugukoresha igihe neza, guhitamo kubanza gukora iby’ingenzi kandi ukabikorera ku gihe. Bivuze ko nta mwanya wo gupfusha ubusa ku buryo ya saha ya saa mbiri abantu bagomba kuba bageze mu rugo.”
Yakomeje avuga ko usanga abantu bari gukomatanya ibintu byinshi, ugasanga isaha yategetswe umuntu irinze imugereraho atarava mu byo ahugiyemo.
Akomeza agira ati “Icya gatatu ni ugusobanukirwa n’ubwoko bw’ingendo cyangwa urugendo bakora; igihe ugiye gufata urugendo menya uko urugendo rureshya n’igihe biri bugutware kugira ngo urugende ndetse kugira ngo umenye ko amasaha wagennye n’amasaha yagenwe n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri urugendo ururangize ayo masaha atagufatiye mu muhanda.”
Icya kane CP Kabera yagiriyemo inama abantu by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, ni ukumenyera gukoresha inzira zitandukanye.
Ati “Hari ikibazo abantu bafite cy’uko bazi umuhanda umwe gusa ko ari wo ujya ahantu runaka; urugero niba ujya nka za Kanombe ukaba uzi ko ugomba guca hariya Prince House ukanyura ku Kisimenti cyangwa ukanyura hariya Kabeza ariko hari indi mihanda ishobora kuhakugeza, wanyura Rubirizi, wanyura Kicukiro, wanyura Busanza hari n’ahandi.
Abantu rero cyane cyane abagenda mu binyabiziga bamenyereye gukoresha umuhanda umwe kandi hari n’indi mihanda ishobora gukoreshwa ikabageza aho bajya, bikaba byabarinda umuvundo utuma bakoresha amasaha menshi mu rugendo.”
Ku bagenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu nabo barasabwa kugera kare aho bategera kugira ngo birinde umubyigano kuko nawo ari imwe mu nzira umuntu yakanduriramo icyorezo cya COVID-19. Kuri iyi ngingo kandi abantu bongeye kwibutswa ko bisigaye bigendamo abantu 50% by’abo buri modoka rusange itwara.
Ku bafite ingendo zijya ku kibuga k’indege zishobora gukorwa ku mugoroba cyangwa nijoro, CP Kabera yabibukije ko hari urubuga rwa www.mc.gov.rw bamenyekanishaho ingendo zabo cyangwa bagakoresha uburyo bwa telephone bw kumenyekanisha ingendo zabo kugira ngo bahabwe ikemezo cyo kugenda.
Ingamba zo kwirinda COVID-19 zisanzwe nazo zizakomeza kubahirizwa zirimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gushyira intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba neza amazi n’isabune buri kanya bikaba byiza kurusha umuntu yirinze gukora ingendo zitari ngombwa.
Abo mu karere ka Musanze bo baributswa ko isaha yabo yihariye, saa moya nta muntu ugomba kuba akiri hanze y’urugo, mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwiganje cyane muri ako karere nk’uko byanzuwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruka ku wa mbere.

















