Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Safi Madiba yareze muri RIB Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira amushinja kumusebya mu ruhame

Monday 1 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Safi Madiba yamaze kwandikira urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuvugabutumwa wo mu itorero rya Zion Temple uzwi nka Ev. Eliane Niyonagira amushinja ko yamusebeje mu ruhame agamije kumwangiriza izina.

Muri ‘Email’ dufitiye kopi, Safi Madiba yanditse asaba kurenganurwa agaragaza ko yaseberejwe mu ruhame n’uyu muvugabutumwa agamije kumwangisha abantu no kumusenyera izina.

Safi Madiba yagize ati” Nitwa Niyibikora Safi, ndi umuhanzi nyarwanda nkaba nkoresha amazina y’ubuhanzi nka Safi Madiba. Mba mu Rwanda ariko mbandikiye mperereye muri Canada kuko ibi bihe bya Covid-19 ariho byansanze. Mbandikiye ntanga ikirego cy’umugore witwa EV. Eliane uri gukoresha imbuga nkoranyambaga anyangisha abantu, ansebya mu ruhame agamije kunsenyera izina […]”

Nyuma yo kumenya amakuru y’uko Safi Madiba yareze uyu mugore twagerageje kumenya ibyabaye dusanga ari amagambo ari mu mashusho uyu muvugabutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Youtube, mu nkuru ifite umutwe ugira uti ”Ev.Eliane ageze kuri Safi Madiba avunira mu mavi || Safi niyumva ibi arigaya || Iby’agapipi gato”

Aha agaruka ku nkuru zimaze igihe zivugwa ku rukundo rwa Safi Madiba n’umugore we Judith Niyonizeye ndetse n’uwo bahoze bakundana Parfine.

Uyu muvugabutumwa agaragaza Safi Madiba nk’umuhemu wahemukiye abagore babiri aribo Parfine bigeze gukundana ndetse na Judith, umugore we baherutse kujyana muri Canada ariko amakuru amaze igihe avugwa akaba ari uko umubano wabo udahagaze neza.

Umuvugabutumwa mu itorero rya Zion Temple, Eliane Niyonagira mu kiganiro yagiranye ni IGIHE yahamije ko adatewe ubwoba no kuba Safi Madiba yamurega.

Ati “Narege niba naramwangishije abantu, sinziranye nawe nta n’aho turahurira, sindi umuhanzi ngo ni ishyari, sinziranye na Judith. Ibyo navuze sinabikuye kwa Safi, Judith cyangwa Parfine. Yakareze ababishyize hanze. Niba mu bantu babivuze Eliane ari we ufitanye ibibazo na we narege. Sinavuze Safi kuko yanze murumuna wanjye ahubwo navuze abantu bababaza abandi.”

Yakomeje agira ati ”Byose byaravuzwe ku mbuga nkoranyambaga, mfite source [aho byavuye] nta kibazo nandege. Ntabwo yigeze amvugisha. Kereka niba ari njye nsina ngufi aciyeho ikoma. Nta cyaha na kimwe nakoze nta tegeko nishe navuze ibivugwa. Narimo nigisha ku kintu kitwa gukinisha amarangamutima y’abantu, urukundo ni iki? Kuki dushaka gukinisha urukundo.”

Ev.Eliane yavuze ko ari umuvugabutumwa mu itorero rya Zion Temple ukunze no kwigishiriza kuri shene ya Youtube yitwa Ineza B TV. Asoza ikiganiro ni IGIHE yagize ati”Abantu ntibagakunde kuvugwa neza nabikoze kugira ngo mpindure abantu bameze nkawe. Sinzi impamvu yabikoze ariko icyo mpamya ni uko umutima wanjye wera.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru