Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Petrovic ngo yafashije Mangwende na Ombolenga kwerekeza muri Serbia

Monday 21 January 2019
    Yasomwe na

Uwahoze ari umutoza wa APR FC ukomoka muri Serbia Ljubomir Petrovic wasezeye ku kazi k’ubutoza ari mu bagize uruhare rwo gufasha Manishimwe Emmanuel bakunda kwita Mangwende na Fitina Ombolenga kubona uburyo bwo kujwa gukina Serbia.

Manishimwe Emmanuel yabitangaje nyuma y’umukino bari bamaze gutsindamo Police FC ibitego 2-0 kuri icyi Cyumweru.

Emmanuel Manishimwe uzwi nka Mangwende ngo azerekeza muri Serbia mu gihe kiri imbere

Yavuze ko kuba amakipe yo muri Serbia yarabonye amashusho y’imikinire yabo kandi bikaza kumenyekana ko n’uwahoze abatoza ari uwo muri Serbia biri mu byatumye babona uburyo bwo kwemererwa gukina muri kiriya gihugu.

Mangwende: “Urebye uwahoze ari umutoza wacu Ljubomir Petrovic nawe yabigizemo uruhare. Ariko n’amakipe y’iwabo yabonye amashusho y’uburyo dukina yumva aradukunze.”

Kugeza ubu ngo Mangwende ibyangombwa byose byamaze kuboneka igisigaye ni Visa igomba kumwemerera kwinjira muri Serbia ategereje mu byumweru bibiri biri imbere.

Mangwende asanga hari abakinnyi bamwe bo mu Rwanda bashobora gukina ku mwanya we, muribo avuga Rutanga Eric wa Rayon Sports na Jean Marie Muvandimwe wa Police FC.

Kugeza ubu abakinnyi ba APR FC Manishimwe Emmanuel myugariro ku ruhande rw’ibumoso na Ombolenga Fitina myugariro w’iburyo ntibaramenya neza ikipe bazakinamo ariko ngo iby’uko bazagenda byo nta kabuza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru