Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Santarafurika yirukanye abanyamahanga barindwi

Wednesday 31 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Guverinoma ya Santarafurika yirukanye abanyamahanga barindwi barimo Umugiriki umwe n’aba Vietnam batandatu, ibashinja ubutasi no gukoresha impapuro mpimbano.

Abo bantu bose barashinjwa icyaho cyo gukoresha inyandiko mpimbano, nk’uko bigaragazwa n’iteka rya minisitiri ryo ku wa 18 Kanama 2022, nyuma yuko guverinoma ibonye abo bantu bakemangwa.

Michel Nicaise Nassin, Minisitiri w’umutekano, yabujije aba kongera gukandagira ku butaka bwa Centrafrica ukundi. Inzego zishinzwe umutekano no kubahiriza amategeko zisabwa kubahiriza ayo mabwiriza.

Gusa hari hashize imyaka iki gihugu kitirukana abanyamahanga ku butaka bwacyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru