Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Sergeant Robert yatawe muri yombi

Monday 16 May 2022
    Yasomwe na

Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi Sgt Major Robert Kabera nyuma yo gusaka urugo rwe rwe bikekwa ko atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu musirikare wamamaye mu muziki mu Ngabo z’igihugu RDF, yahunze u Rwanda mu mpera za 2020 acitse ubutabera akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15.

Bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aribwo yafashwe agafungirwa ahitwa Masanafu muri Kampala.

Uyu mugabo yabwiye abantu bo hafi ye ko inzego z’umutekano zasatse urugo rwe, zigasiga ibintu byose zibiteye hejuru.

Chimpreports yatangaje ko yamenye ko Robert yatawe muri yombi akurikiranyweho kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sergeant Major Kabera Robert yamamaye nka “Sergeant Robert” nk’izina akoresha mu buhanzi.

Yatorotse igisirikare cy’u Rwanda mu 2020. Bivugwa ko tariki ya 21 Ugushyingo uwo mwaka, yasambanyije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gukora icyo gikorwa yahise aburirwa irengero.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru