Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

TRUMP YEMEJE KO KUVA MU NAMA YA G-7 NTAHO BIHURIYE NA ISRAEL NA IRAN

Tuesday 17 June 2025
    Yasomwe na

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje ko kuba yavuye igitaraganya mu nama ya G7 ntaho bihuriye nuko yaba ari gusaba ko Iran na Israel bahagarika imirwano ko ahubwo aruko hari ibyihutirwa aje gukemura imbere mu gihugu.


Ibi Perezida Trump yabigarutseho nyuma y’ibyatangajwe na Emmanuel Macron uyobora ubufaransa wavuze ko Trump yatashye kubera intambara ikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bwo hagati, ni ibintu White House yamaganiye kure ivuga ko ntaho bihuriye n’ukuri.


Trump yavuye igitaraganya mu nama ya G7.

Iran na Israel bamaze iminsi igera kuri itanu bahererekanya ibisasu ku mpande zombi aho itangazamakuru muri Iran rivuga ko haraye humvikana ibiturika byinshi hejuru y’umurwa mukuru Tehran ngo waterwaga n’ubwirinzi bwayo bwo mu kirere.


Abayobozi batandukanye bahuriye na Perezida Trump muri Canada.

Mw’ijoro ryakeye kandi Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth Social yashimangiye ko atazemerera Iran gutunga intwaro kirimbuzi, ndetse asaba abatuye Tehran kuhava bwangu.


Israel yatangaje ko yaraye inivuganye undi musirikari ukomeye mu gisirikari cya Iran nyuma y’ibitero bikaze yaraye igabye muri Iran, ndetse ikaba yanarashe kuri Televiziyo ya Iran mu gihe hari ibiganiro byanyuragaho Live.


Iran yakomeje kumisha urufaya rw’ibisasu mu mujyi wa Tel Aviv.

Muri iki gitondo kandi igihugu cya Iran cyavuze ko cyohereje Ibisasu bya Missile ku butaka bwa Israel nubwo IDF (Igisirikari cya Israel ) cyemeje ko nyinshi zahanuriwe mu kirere.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru