Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Trump yabonye FBI ije kumusaka aratabaza

Tuesday 9 August 2022
    Yasomwe na

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 45, Donald Trump, yabonye Urwego rushinzwe iperereza imbere mu gihugu, muri Leta Zunze Ubumwe za America (FBI), ruje gusaka mu rugo rwe ruherereye i Florida mu rwego rwo gukora iperereza ku nyandiko zirimo iz’ibanga zishobora kuba ziri iwe, ahita avuga ko yagabweho igitero cy’itsinda rigari.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo FBI yakoraga isaka ku rugo rwo kwa Trump i Mar-a-Lago ruri ku mucanga wa Palm nkuko byemejwe n’abantu batatu bo mu muryango we.

Donald Trump na we ubwe yemeje aya makuru dore ko iki gikorwa cyabaye ari i New York ku nyubako ye ya Trump Tower, aho yagize ati “Banangoteye mu nyubako yanjye.”

Agaruka ku isaka ryakorewe ku rugo rwe, Trump yagize ati “Urugo rwanjye rwiza Mar-A-Lago ruri ku mucanga wa Palm muri Florida, ruri mu biganza by’igitero cyarwigaruriye kigizwe n’itsinda rigari rya FBI.”

Uburenganzira bwo gusaka kwa Trump bwatanzwe n’urwego rushinzwe ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwatanzwe mu gihe uyu mugabo wabaye Perezida w’iki Gihugu ari guhangana n’ibibazo bijyanye n’amategeko.

Trump kandi mu mezi macye ari imbere ategerejwe kugira icyo avuga ku kuva azongera guhatanira kongera kwinjira muri White House mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

Uru rwego rushinzwe ubutabera rufite amaperereza abiri azwi ari gukorwa kuri Donald Trump arimo iri ryo kuba yarajyanye inyandiko z’ibanda.

Isaka ryatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere aho abari muri iki gikorwa bibanze cyane mu bice birimo ibiro bya Trump ndetse n’aho ashyira ibintu byihariye.

Umwe mu bo mu muryango we yatangaje ko abakozi ba FBI banakoze ibizamini ku nyandiko zihabitse ndetse na bimwe mu bikarito bibitsemo inyandiko bikaba byajyanywe.

Umuhungu wa Trump witwa Eric yabwiye Fox ati “Intego y’iri saka nkuko babitubwiye ngo yari uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko kibishaka.”

Gusa umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, we yatangaje ko ibi byakozwe na FBI bidakwiye kuko uru rwego itsinda ry’abanyamateko b’uyu wabaye Perezida ryakoranye n’uru rwego mu bijyanye n’inyandiko ubwo yajyaga kuva muri White House.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru