Nyuma y’iminsi mike arusimbutse, Donald Trump wabaye Perezida wa America, tangiye kuganirira abantu uko yabonye urupfu rumuca iruhande, ashimangira ko yari kumwe n’Imana biba.
Donald Trump uwagerageje kumurasa akamuhusha ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ariko nawe ahasiga ubuzima.
Byahise binatangazwa ko uwagerageje kumurasa ari umusore w’imyaka 20 witwa Thomas Matthew Crooks.
Ku nshuro ya mbere Donald Trump ushaka gusubira muri White House, yagize icyo avuga ku kuba yari yivugwanywe n’uyu musore w’imyaka 20 n’uko yiyumva.
Ibi yabikomojeho mu ijambo yatangiye mu ihuriro ry’abarwanyashyaka b’aba Repubulika nyuma yo kwemezwa nk’umukandida ku mwanya wa Perezida.
Muri iki gikorwa cyabereye muri Milwaukee mu gace ka Wisconsin, Trump yatangiye ijambo rye agira ati: ’’Sinakabaye kuba ndi hano, nakabaye narapfuye ariko Imana yarandinze. Kuva mpagaze imbere yanyu ni igitangaza’’.
Yavuze ko Imana yari imuhagaze iruhande ubwo hari uwashatse kumurasa akamuhusha
Trump yakomeje ati: ’’Kuba barandashe isasu ntirimfate ni uko Imana yari ihagaze iruhande rwanjye niyo mpamvu n’undi wese uzabigerageza bitazakunda kuko Imana iba iruhande rwanjye’’. Akivuga ibi abari aho bose bamukomeye amashyi menshi.
Donald Trump uri kugendana igipfuko ku gutwi kwe ndetse n’abamushyigikiye batangiye kwambara ibipfuko ku matwi yabo, agaruka kuri uyu munsi yari agiye kurasirwaho yagize ati: ’’Bwa mbere numva isasu ntabwo byankanze ahubwo nikanze ubwo natangiraga kuva amaraso ku gutwi’’
Uyu mugabo uri kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yumvikanishije ko uriya munsi ari uwa mbere mu mateka ye wamuteye ubwoba budasanzwe gusa akanishimira ko yabashije kugera mu rugo rwe amahoro.



















