Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Urubuga rwa Twitter rwatangaje ko rugiye gutangiza uburyo bushya buzajya bwemerera abantu gukoresha amafoto, amashusho (videos) na GIFs (amfoto anyehanyega) muri tweet imwe.
Ni ibintu bitari byarigeze bikundira abakoresha uru rubuga nkoranyambaga mu gusakaza byihuse amakuru cyangwa ibitekerezo.
Mbere umuntu yemererwaga gukoresha ifoto, nazo zitarenze enye, cyangwa se agakoresha video cyangwa GIFs kimwe ukwacyo muri tweet imwe.
Ni ibintu byinubiwe na benshi kuko hari ubwo umuntu yabaga ashaka gutanga ubutumwa mu buryo butandukanye bitamusabye gukora tweets nyinshi.
Ubu buryo bushya bwatangiye kugeragezwa ndetse bamwe bagaragaje ko babwishimiye, nubwo amahitamo yemewe kuri ubu yemerera umuntu kuvanga ibintu bine muri tweet imwe.
























