Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda, twe nta kibazo dufitanye n’u Burundi

Monday 13 May 2024
    Yasomwe na

U Rwanda rwamaganye ibirego by’u Burundi birushinja kugira uruhare mu gitero cya gerenade cyagabwe mu Murwa Mukuru wa Bujumubura ku wa ya 10 Gicurasi 2024, rugaragaza ko ari amatiku.

Iki gitero kikimara kuba, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko abantu 38 ari bo bakomeretse, ndetse iki gihugu gishinja u Rwanda kukigiramo uruhare.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi mu 2024, yavuze ko “u Burundi budakwiriye kuvanga u Rwanda mu bibazo byabwo by’imbere mu gihugu”.

Igitero kikimara kuba, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko abantu 38 ari bo bakomeretse, ndetse iki gihugu gishinja u Rwanda kukigiramo uruhare.

U Rwanda rumaze kubona uko u Burundi burushinje icyo gitero, rwabuze ko u Burundi budakwiriye kuvanga u Rwanda mu bibazo byabwo by’imbere mu gihugu.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, 2024, rivuga ko “mu bigaragara mu Burundi hari ikibazo kigeze aho Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda uruhare mu iturika rya grenade rihurutse kuba i Bujumbura, ibintu tudafite aho duhuriye nabyo na gato ndetse tudafite n’impamvu yo kujyamo. u Burundi bufite ikibazo k’u Rwanda ariko nta kibazo twe dufitanye n’u Burundi.”

U Rwanda rwakomeje “rusaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo by’imbere mu gihugu ndetse no kutazana u Rwanda muri ayo matiku.”

Amakuru avuga ko gerenade imwe yatewe ku bagenzi bari batonze umurongo muri iyi gare mu masaha ya saa moya n’igice y’umugoroba wa tariki ya 10 Gicurasi 2024. Indi yatewe hafi y’ikigo cy’abapolisi bashinzwe kurinda inzego zo mu Burundi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru