Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

U RWANDA RURASHAKA KUBA IZINGIRO RY’IBIJYANYE N’UBWIKOREZI BWO MU KIRERE MU KARERE

Tuesday 26 February 2019
    Yasomwe na

U Rwanda rurashaka kuba izingiro ry’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege mu karere nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye.

“Turareba u Rwanda nk’izingiro ry’akarere, bitari ukwibanda cyane gusa ku rujya n’uruza rw’abagenzi ahubwo n’imizigo. turi gutekereza gushyiraho umujyi w’ikibuga cy’indege uzahuzwa bya hafi n’icyanya cyahariwe inganda, na pariki y’imyidagaduro“, ibi ni ibyatangajwe na ean de Dieu Uwihanganye mu nama ya 7 yigaga ku kwagura ibibuga by’indege muri Afurika iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 25 kugeza 26 Gashyantare.

Ikigamijwe ngo ni uguhindura u Rwanda izingiro ry’ibijyanye n’indege mu karere hatangwa serivise z’ubwikorezi bwo mu kirere zigezweho kandi zikurura abazishaka hifashishijwe ibikorwaremezo byiza ndetse no kurushaho guha ubushobozi kompanyi y’indege y’igihugu ngo irusheho gupiganwa.

Jean de Dieu Uwihanganye ati: “Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho icyerekezo kigamije kugira igihugu gito cyo muri Afurika yo hagati rimwe mu mazingiro manini y’iby’indege muri Afurika.”

Iyi nama iteraniye mu Rwanda isoza imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri yahuriyemo abahagarariye ibiyanye n’indege za gisivili, abakuriye urwego rw’ubwikorezi, abashoramari, abafite kompanyi z’indege n’impuguke mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere ngo baganire ku cyakorwa mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.

U Rwanda rurimo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya mu Bugesera biteganyijwe ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni imwe na magana cyenda (1,9) buri mwaka.

Kompanyi y’indege y’igihugu, Rwandair, ifite indege zigera kuri 12 harimo ebyiri nini zo mu bwoko bwa Airbus A330, kuri ubu ikora ingendo mu bihugu 26 hirya no hino muri Afurika, ndetse ikagera mu Burasirazuba bwo Hagati, mu Burayi no muri Aziya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru