Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi, Reporters Sans Frontières (RSF), washyize u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari mu kugira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ni ibikubiye muri Raporo y’uyu muryango wo mu Bufaransa yashyize ahagaragara tariki ya gatatu Gicurasi (5) 2024, nk’umunsi ngarukamwaka w’ubwisanzure bw’itangazamakuru washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.
RSF ishyirwa u Rwanda ku mwanya wa 144 n’amanota 40/100 mu bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.
Rwasubiye inyuma ho imyanya 13 ugereranyije na raporo nk’iyi yo mu 2023, aho rwari ku mwanya wa 131.
Nubwo u Burundi buri ku mwanya wa 108 n’amanota 51/100, buvuye ku mwanya wa 114 bwariho mu mwaka ushize, RSF ivuga ko ku butegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye u Burundi bukomeje kurangwamo umwuka wo "kwisabira cyane" abanyamakuru.
Itanga urugero rwo mu 2023 ubwo umunyamakuru yakatirwaga gufungwa imyaka 10 ku birego ivuga ko bidahuye mu by’ukuri n’ibyo yazizwaga, agashinjwa "kwibasira umutekano w’imbere w’igihugu."
Imyanya y’ibihugu by’akarere:
Tanzania - 97
Kenya - 102
Burundi - 108
Repubulika ya Demokarasi ya Congo - 123
Uganda - 128
Sudani y’Epfo - 136
Rwanda - 144
Somalia - 145
Ku rwego rw’Isi, RSF ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru burimo kubangamirwa n’"abantu ubundi bagakwiye kuburengera – abanyapolitiki".
RSF ivuga ko ibyo bigaragarira ku kuntu mu nkingi eshanu – politiki, ubukungu, amategeko, imibereho n’umutekano – ishingiraho muri raporo yayo, muri uyu mwaka inkingi ya politiki ari yo yasubiye inyuma cyane kurusha izindi.
Ku Isi, ibihugu bitanu bya mbere mu kubahizira ubwisanzure bw’itangazamakuru ni Norvège, iza ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Denmark, Suède, Ubuholandi na Finland."
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko mu gihe cyashize, abategetsi mu Rwanda bakunze kunenga uburyo RSF ikoramo raporo zayo, bavuga ko igarura amakuru ashaje atajyanye n’igihe.




















