Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa bemeranya ko intambara iri mu Burasirazuba bwa DRCongo ikwiye guhagarara vuba na bwangu.
Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byatangajwe n’ibiro bya Perezidanse ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku murongo wa Telefone ku kibazo cy’intambara iri muri DRC yateje impfu z’abasirikare b’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zihanjemo iza Afurika y’Epfo.
Byagize biti: “Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko imirwano ikwiye guhagarikwa bwangu kandi ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zirebwa n’aya makimbirane bigasubukurwa.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 28 Mutarama 2025 yatangaje ko ikiganiro cya Perezida Kagame na Ramaphosa cyarimo ubwumvikane kandi ko cyatanze umusaruro.
Twabibutsa ko ubwo Perezida Ramaphosa yari mu Rwanda muri Mata 2024, mu gikorwa cyo kwifatanya n’abanyarwanda n’Isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, we na Perezida Kagame bemeranyije ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikwiye guhagarikwa binyuze mu biganiro by’amahoro. Gusa ibiganiro byose byagiye biba ntibyatanze umusaruro wari witezwe, buri ruhande rusigara rwikoma urundi kubica intege.



















