Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka-Perezida Kagame

Monday 2 August 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE Samuel

Perezida Kagame yabanje guha ikaze Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samie Suluhu Hassan n’itsinda yazanye naryo mu Rwanda, avuga ko u Rwanda na Tanzania bisangiye byinshi birenze umupaka ubihuza.

Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru abakuru b’ibihugu byombi bahaye abanyamakuru nyuma yo gusinya amasezerano atandukanye agamije gutsura umubano.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’amateka y’ibihugu byombi akomeye no kumva ibintu kimwe mu kugera ku iterambere ry’abaturage babyo byahoze ari izingiro ry’imibanire n’ubuhahirane.

Ati "URwanda na Tanzania dusangiye ibirenze umupaka uduhuza, umubano w’amateka y’imibanire yacu n’intumbero rusange mu kugeza ku iterambere baturage bacu byakomeje kuba izingiro ku buhahirane.

Hamwe no gusinya aya masezerano twiyemeje guhamya ko ururuzinduko ruzageza ku bisubizo by’imibanire myiza."

Yavuze kandi ko ayo masezerano azagira uruhare rukomeye ku nzego yasinywemo haba mu bikorwaremezo n’ishoramari mu mishingaizatanga inyungu ku mpande zombi.

Ati "Cyane cyane muri Gale ya Moshi, mu gutunganya amata no kuvugurura ibijyanye na serivisi z’icyambu.

U Rwanda ruriteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu na bashiki bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC n’ahandi mu kwihutisha ibihugu byacu n’uturere mu kuva mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19."

Perezida Kagame yashimangiye ko ibibazo bihari mukarere ibihugu byombi biherereyemo byakemurwa gusa mu bufatanye no kubyaza amahirwe ari mu buhahirane.

Yijeje mugenzi we wa Tanzania ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no mu muryango w’akarere bihereyemo.

Perezida Samia Suluhu nawe yavuze ko ashimiye ubutumire bwa Perezida Kagame, yemeza ko bigaragaza ko u Rwanda ruturanye na Tanzania na Tanzania bikaba uko ku Rwanda.

Yavuze ko Abanyatanzania bakiranye umutima mwiza ubutumwa bwihanganisha bwa Perezida Kagame igihe baburaga Perezida Magufuli.

Yavuze ko ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu bombi byibanze cyane ku guteza imbere ubucuruzi nk’inkingi y’iterambere ry’ibihugu cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bindi abakuru b’ibihubu baganiriyeho ni ku cyorezo cya COVID-19 kiri kugira ingaruka ku bikorwa bitandukanye mu bihugu.

Amasezerano yasinywehagati y’ibihuub byombi ni ayajyane n’abinjira n’abasohoka, ajyanye n’uburezi, ay’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ndetse n’andi ajyanye n’ibirebana n’ikoranabuhanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru