Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda narwo rushobora guhagarika indege zijya mu Bwongereza nyuma yuko hadutse ubwoko bushya wa COVID-19

Tuesday 22 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Perezida Kagame Paul yatangaje ko u Rwanda narwo rushobora guhagarika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu Bongereza nyuma y’uko hagaragaye ubundi bwoko bushya bw’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa mbere, agaragaza uko igihugu gihagaze mu mpera z’umwaka wa 2020 uri ku musozo.

Mu minsi ishize mu Bwongereza hagaragaye ubundi bwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana burenze ubwa COVID-19 igiye kumara umwaka yugarije isi, ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Uburayi bikaba byamaze guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva muri icyo gihugu mu rwego rwo kwirinda gufatwa n’icyo cyorezo cyazanye ubundi bukana.

Abajije icyo u Rwanda rwiteguye gukora mu rujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, Perezida Kagame yavuze ko hagiye kubanza gukorwa isesengura mu gihe gito hagafatwa ikemezo kihuse.

Yagize ati “Iby’indege hari ikindi kibazo cyari kirimo kijyanye nuko bavuga ko mu Bwongereza hashobora kuba hari virusi ishobora kuba ishingiye kuri iyi ariko ikaba ifite ukundi yagenze; ibyo iyo bikimara kuba ubwo ni ugushaka ukuntu, abantu baracyabikurikirana mu kumenya icyo ari cyo, hanyuma indege zihagarikwe. Ubwo natwe turaza gusuzuma turebe uko tubyifatamo.

Ntabwo twakwirengagiza gusa ngo tuvuge ngo abandi bahagaritse kandi twebwe dukomeze, ubwo haba hari impamvu bahagaze, turaza kubyiga vuba mu gihe gito tumenya natwe niba tugikomezanya cyangwa tuza guhagarika cyangwa tukagabanya ariko ubwo n’iby’iyo virusi bifite kuba bikomeza gusobanuka kurusha uko bimeze ubungubu.”

RwandaAir isanzwe ikorera ingendo ziva n’izijya mu i Londre mu Bwongereza rimwe mu cyumweru, ikagwa ku kibuga mpuzamahanga “Gatwick International Airport”.

Amakuru aturuka mu nzobere mu buzima mu Bongereza avuga ko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye bukwirakwira ku kigero cya 79% ugereranyije na virusi ya corona isanzwe.

Tariki ya 21 kandi ni bwo ibihugu bya Belgium, France, Germany, the Netherlands, Bulgaria, Austria, Ireland, Denmark, Spain, n’Ubutaliyani (Italy) byatangaje ko bibaye bihagaritse ingendo zerekeza mu Bwongereza n’izivayo ku kwirinda kugerwaho n’iyo virusi nshya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru