Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda rugiye kwakira inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere

Friday 21 January 2022
    Yasomwe na

U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya 11 y’Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere (African Air Chiefs Symposium: AACS) izabera i Kigali kuva ku wa 24 kugeza ku wa 28 Mutarama 2022.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku rukuta rwayo rwa Twitter, rivuga ko abagera ku 160 bavuye mu bihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika (Association of African Air Forces: AAAF) ari bo bazitabira iyo nama aho bazaganira ku ngamba zo kugeza ku rundi rwego igisirikare kirwanira mu kirere kuri uyu mugabane.

Intumbero y’iyi nama ni ugushyiraho urubuga abagize iri huriro bazajya baganiramo bakanahana ibitekerezo ku buryo ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere muri rusange n’umugabane by’umwihariko, byabonerwa ibisubizo. Ikindi ni uguteza imbere ubufatanye no kuzamura imikoranire hagati y’ingabo ku rwego rw’umugabane wose.

Iri huriro rishyira mu bikorwa inshingano zaryo ku bufatanye n’ishami ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere ku rwego rw’u Burayi n’icya Afurika (United States Air Forces in Europe - Air Forces in Africa).

Inama iheruka yabereye i Nairobi, Kenya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru