Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda rukomeje gushaka uko ruzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19 - Kagame

Thursday 18 February 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame Paul yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kuzahura ubukungu bwarwo bwashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirusi (COVID-19) n’ubu rugihanganye nacyo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Televiziyo ya CNN ikorera muri America, Richard Quest.

Perezida Kagame yabwiye uyu munyamakuru ko nubwo u Rwanda rwahungabanyiwe bikomeye na COVID-19 ruticaye ubusa kuko hari ibisubizo rwatangiye gushaka.

Muri ibyo bisubizo birimo n’ik’ingenzi cyo gukingira abaturage nk’uburyo bwizewe inzobere mu by’ubuzima zisanga bwatanga umutekano mu kuzahura ubucuruzi n’ibikorwa bizamura ubukungu bw’abantu n’igihugu, bikaba bisaba gukingira umubare munini ushoboka w’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko kuba kugeza ubu ibihugu byinshi byo muri Afurika bitarimo gukingira abaturage babyo bishimangira ubusumbane mu bihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Kugeza ubu, ibihugu bike byo ku mugabane w’Afurika ni byo byatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19 ariko nabyo umubare w’inkingo bimaze kubona uracyari muto cyane ugereranyije n’umubare w’ababituye bagomba gukingirwa.

U Rwanda narwo rumaze iminsi rutangiye gukingira abakozi b’abaganga bari mu byago byinshi byo kwandura COVID-19 bitewe n’uko bahura n’abarwayi bayo umunsi ku wundi mu kazi kabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru