Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda rurimo gufasha Abanyarwanda bari muri Ukraine kubona aho bahungira intambara

Monday 28 February 2022
    Yasomwe na

Mu gihe n’ibindi bihugu birimo gufasha vuba na bwangu abaturage babyo batuye cyangwa bakorera muri Ukraine, n’u Rwanda rwatangaje ko rutatereye agati mu ryinyo, ahubwo kugeza ubu barimo gufasha Abanyarwanda bariyo kubona aho bahungira intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari Abanyarwanda 85 batuye muri Ukraine imaze iminsi iri mu Ntambara karundura n’u Burusiya, aho abagera kuri 18 bamaze gufashwa guhungira muri Pologne, mu gihe abasigayeyo bagera kuri 67 nabo bari gushakirwa uburyo bwo guhunga.

Muri rusange mu Banyarwanda baba muri Ukraine hafi ya bose ni abagiyeyo ku mpamvu z’amasomo ndetse na benshi mu bakorayo babifatanya no kwiga.

Ukraine imaze iminsi iri kugabwaho ibitero karundura n’u Burusiya, ibyatumye abantu benshi batangira guhunga iki gihugu. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abarenga miliyoni zirindwi bashobora guhunga, mu gihe abarenga ibihumbi 200 bamaze guhunga mu minsi ine y’Intambara.

Mu bantu bari kwifuza guhunga harimo n’Abanyarwanda, aho abagera kuri 18 bamaze kugera muri Pologne ituranye na Ukraine, ari nacyo gihugu kiri kwakira impunzi nyinshi.

Ukraine yatanze uburenganzira bw’uko abayihungiyeho bagomba kuhamara nibura ibyumweru bibiri mbere yo kujya mu bihugu byabo.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko kugeza ubu amakuru agaragaza ko nta Munyarwanda uragirira ikibazo muri Ukraine.

Ati “Uyu munsi abo Banyarwanda uko ari 85, Guverinoma y’u Rwanda ikaba izi uburyo babayeho binyuze muri za Ambasade, iri mu Budage ari nayo iduhagarariye muri Ukraine ndetse na Pologne aho Abanyarwanda n’abandi bari kunyura bahunga ndetse no mu Burusiya birumvikana.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma izi neza telefone zabo, email zabo, aho batuye ndetse n’aho ababyeyi babo hano mu Rwanda babarizwa. Abo bose bari ukuvugana na Ambasade cyangwa abakozi bo muri Ambasade, ari ukuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ababyeyi babo, ibyo byose birakorwa.”

Mukuralinda yavuze ko kugeza ubu Abanyarwanda 18 bamaze kwambuka bajya muri Pologne, abandi 27 bari kugana ku mupaka, aho bari nko mu birometero 50 uvuye ku Mupaka wa Pologne.

Ati “Uyu munsi dufite amakuru yemeza ko Abanyarwanda 18 bamaze kwambuka bajya muri Pologne, ni ukuvuga ngo bavuye muri Ukraine binjira muri Pologne, twavuga ko bafite agahenge.”

Yakomeje agira ati “Hari abandi 27 bataragera ku mupaka kuko aho Ukraine yashyize bariyeri ya mbere kugira ngo bagenzure ibyo bagenzura ni nko mu birometero 50 utaragera ku mupaka wa Pologne, abo bari aho hagati kandi urugendo ruragoye kubera abantu benshi, barahagera bagahitamo kugenda n’amaguru kugera igihe uzagerera ku mupaka.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko “Hari ibibazo by’amafaranga, niyo waba uyafite uyu munsi ushobora kujya ku cyuma, ntibikore cyangwa se byakora bakakubwira bati ‘nturarenza aya n’aya.’”

Yongeyeho ko hari abandi Banyarwanda batandatu kugeza kuri uyu wa Mbere bari bakiri mu rugendo berekeza ku mupaka bashaka kwambuka, ndetse n’abandi bantu 34 bari ahantu hari imirwano, ku buryo bigoye ko bahita bahava.

Mukuralinda ati “Icy’ingenzi kirimo, nyuma y’uko imyorondoro yabo izwi, tuzi aho bari, bavugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bavugana n’ababyeyi babo, ni uko ntawe twari twamenya wakomeretse cyangwa se witabye Imana muri iriya ntambara iri kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru