Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda rwahawe ibikoresho 3 025 byo gupima COVID-19 mu buryo bwihuse

Friday 23 April 2021
    Yasomwe na

U Rwanda rwakiriye ibikoresho 3,025 bipima icyorezo cya COVID-19 mu buryo bwihuse (Rapid test kits) bishobora gufata ibipimo 75,625, byatanzwe na Koreya y’Epfo.

Ibyo bikoresho bifite agaciro k’madolari y’Amerika asaga ibihumbi 300, akaba akabakaba miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhango wo gushyikiriza u Rwanda iyo nkunga wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 i Kigali. Iyo nkunga yaherekejwe n’Ambasaderi wa Repubulika ya Korea mu Rwanda Jin Weon Chae, yakirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Sabin Nsanzimana.

Dr Nsanzimana yashimiye Igihugu cya Korea y’Epfo kuri iyo nkunga ije nk’igisubizo mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, cyane ko bifasha kumenya abanduye bashya bagakurikiranwa, bakavurwa hakiri kare.

Iyi inkunga ije ikurikira indi y’udupfukamunwa ibihumbi 100 dufite agaciro k’amadolari y’ Amerika ibihumbi 100 (amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 95), Koreya y’Epfo yashyikirije u Rwanda mu Kuboza 2020, mu kugaragaza ubufatanye mu rugamba rwo guhangana n’icyo cyorezo.

Ambasaderi Chae yavuze ko kugira ngo icyorezo cya COVID-19 gihashywe bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, kandi ko Korea nk’uko bisanzwe izakomeza kuba umufatanyabikorwa wa hafi w’u Rwanda mu kurwanya icyo cyorezo.

Guverinoma ya Koreya y’Epfo yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya COVID-19 mu bice bitandukanye by’Isi, itanga umusanzu wafasha ibihugu birimo n’u Rwanda guhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo ku buzima bw’abaturage.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru