Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ku Burezi Bushingiye ku Bumenyingiro, Intambwe Ikomeye mu Guhindura Ubukungu bwa Afurika.

Thursday 5 June 2025
    Yasomwe na

Abagera kuri 350 baturutse mu bihugu 27 byo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku burezi bushingiye ku bumenyingiro (TVET), aho bagaragarije ibikorwa byagezweho, ingamba ndetse n’impinduka zitezwe mu burezi bwibanda ku tekiniki n’imyuga.

Intego y’iyi nama ni ugusangira ubunararibonye mu gushimangira uruhare rw’uburezi bushingiye ku bumenyingiro mu iterambere ry’ibihugu bya Afurika.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yagaragaje ko iyi nama ari amahirwe ku gihugu kugira ngo gihugukire iby’ingenzi biganisha ku kunoza gahunda za TVET, binyuze mu gusangira ibitekerezo n’abandi banyafurika bafite uburambe n’ubushakashatsi mu guteza imbere ubwo burezi.

Abanyarwanda bahawe umwanya wo kwerekana ibikorwa by’indashyikirwa n’ibisubizo byavuye mu bushakashatsi n’imishinga itandukanye, irimo gukorwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera mu mashuri ya tekiniki n’imyuga.

Iyi nama kandi yagaragaje ko uburezi bushingiye ku bumenyingiro bufite uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu bw’ibihugu, binyuze mu gutanga ubumenyi bushingiye ku bikorwa bifatika.

Abayitabiriye bashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo hashyirweho porogaramu zinoze z’uburezi bufasha urubyiruko kubona ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru