Yanditswe na Alice Umugiraneza
Ubuyobozi bushya bw’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, buvuga ko bugiye kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage bibanda guhindura imyumvire y’abaturage kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.
Byatangajwe n’Umuyobozi mushya w’iyo Kaminuza hamaze guhererekanywa ububasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe, Padiri Dr Hagenimana Fabien n’umukoreye mu ngata, Padiri Dr Baribeshya.
Umuyobozi mushya wa INES Ruhengeri Padiri Dr Baribeshya yagaragaje imwe mu migabo n’imigambi mishya ashingiye mu gushyigikira ibyagezweho no gushyira imbaraga aho zikenewe no mu iterambere ry’umuturage ndetse n’uburezi bufite ireme.
Yagize ati: "INES igomba kugaragara mu baturage ikajya muri kominote ikagira icyo ihindura mu myumvire, cyane ko ishuri rijyana no guhindura imyumvire. Akarere ka Musanze siko gakenye ariko kuba kagaruka mu majwi ko gafite igwingira, isuku nkeya bivuga ko mu byerekeranye no kujijura abaturage twese ubuyobozi n’abanyeshuri n’abarezi tugomba ubufatanye kugira ngo hagire igihinduka."
Akomeza agira ati:" Nibyo ishuri nkiri ntabwo rikwiye kwikingirana aho riri rigomba kugaragara iterambere rituturutse ku bumenyi buvuye muri iryo shuri kandi n’ubushobozi iyo bubonetse ni ngombwa kugira abaturanyi bitaweho."
Padiri Dr Hagenimana Fabien wari umaze imyaka 14 ayoboye iri shuri, ashima ko urugendo rwe rwagenze neza mu kwaguka kw’iyo kaminuza.
Yagize ati: "Mu myaka 14 maze nashimishwijwe cyane n’abanyeshuri banjye, ko bamaze kumva ikibagenza, usinziriye gatoya bakubyutsa uti ngwino udufashe twaje gushaka ubumenyi n’ubushobozi n’imyitwarire, widutera igihe."
Padiri Dr Fabien yeruriye umusimbuye ko mu miyoborere ibanga rya mbere ari ugukunda abo uyobora ibindi biza ari amahirwe.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, yashimiye ibyo kaminuza imaze kugeza ku baturage ariko yagize ibyo asaba.
Yagize ati: "Ibyo dushimira INES Ruhengeri ni byinshi ariko ntabwo twakwirara ngo twumveko INES yageze kure nkuko n’impanuro z’Umukuru w’Igihugu zibivuga, ni ukugera kure hashoboka kandi ireme ry’uburezi ntagihe nakimwe twakwicara ngo twumvekotwarigezeho 100%."
Guverineri Nyirarugero yibukije ubuyobozi bushya bwa INES Ruhengeri ko iterambere rya INES rigomba kugendana n’imyumvire n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: "Umurenge wa Musanze INES ibarizwamo ni umurenge ukunda kuvugwamo ibibazo by’umutekano muke, muzashake umwanya musure utugali tugize umurenge wa Musanze, murebe ubwiza bwa INES, murebe n’utugali tweyegereye muzasanga hari byinshi mugomba gufashamo, usuye INES abone ko iterambere rijyanye n’abaturage."
INES Ruhengeri yafunguye imiryango 2003 Ugushyingo, ifite abanyeshuri basaga 3 500 barimo abanyamahanga 220 baturuka mu bihugu 15; kugeza ubu abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’icya gatatu bose hamwe ni 9 277.























