Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

U Rwanda rwatumije inkingo miliyoni zo gukingira ikiciro cya mbere

Thursday 21 January 2021
    Yasomwe na

U Rwanda rwatumije inkingo miliyoni 1 za COVID-19 zizahabwa ikiciro cya mbere cy’abakozi bakora akazi nk’ako kwa muganga no mu nzego z’umutekano, kabashyira mu byago byo kwandura byihuse n’abari mu za bukuru hejuru y’imyaka 65 y’amavuko kimwe n’abafite indwara zikomeye zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanziman Sabin, asobanura na gahunda igihugu giteganya mu gukingira abaturarwanda.

Ni inkingo zo mu kiciro k’izemejwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. 

U Rwanda ruteganya gutangira gukingira ibyiciro by’ibanze mu kwezi gutaha, Werurwe 2021; gahunda yaguye ikaba ari iyo kuzakingira abaturarwanda 8 mu mwaka wose.

Dr. Nsanzimana yakomeje avuga ko byitezwe ko mu gihe cy’imyaka ibiri hazaba hakingiwe abantu miliyoni 8 hakaba hakingiwe 60% by’abaturage bose, bikazatwara leta miliyoni 124 z’Amadolari y’Amerika.

Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ntibiratangira kubona inkingo kuko byibumbiye hamwe n’ibindi ku isi muri gahunda y’ubufatanye yiswe CO-Vaccin bikazatuma igiciro kigabanuka hafi inshuro 2 ku giciro ziri kugura mu bigo bizikora.

U Rwanda rwahisemo kugura inkingo z’ibigo bibiri ari byo Fayzan na Moderna.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru