Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ubuhinde bwijeje umusanzu muri gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda

Tuesday 16 November 2021
    Yasomwe na

Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, Minisitiri wungurije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Shri V. Muraleedharan, yijeje ko igihugu cye kizafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo gukorera inkingo imbere mu gihugu mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yabitangaje mu biganiro byabereye mu muhezo na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, kuri uyu wa Mbere, bigamije kurebera hamwe uko iki gihugu cyafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo gutangira gukora inkingo z’indwara zitandukanye.

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe uko umubano n’ubutwererane bihagaze hagati y’ibihugu byombi n’icyakorwa kugira ngo birusheho kunozwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Ku mpande zombi byitabiriwe n’abayobozi batandukanye biganjemo abakora mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gukomeza kurebera hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze.

Yavuze ko u Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse binafashanya mu bijyanye n’ubuzima, ubuhinzi n’ingufu.

Ati “U Buhinde ni igihugu dufitanye umubano mwiza ndetse n’ubutwererane, dufitanye imishinga mu nzego zitandukanye haba mu rwego rurebana n’ubuhinzi, uburezi, ibirebana n’ingufu cyangwa se amashanyarazi ndetse n’ibireba ubuvuzi.”

“U Buhinde ni igihugu cya mbere cyaduhaye inkingo za COVID-19 zigeze ku bihumbi 50 ariko kandi twanarebaga imishinga itandukanye dufatanyije uko ishyirwa mu bikorwa n’ibyo twakora kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe ariko tunareba n’ibindi dushobora no kuzakora mu minsi iri imbere.”

Mu rwego rwo kureba ahandi ibihugu byombi bishobora gufashanya, Minisitiri Biruta yavuze ko baganiriye kuri byinshi birimo n’uko u Buhinde bwafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo gutangira gukora inkingo zitandukanye zirimo n’iza COVID-19.

Ati “Kimwe mu byo twaganiriyeho ni ibijyanye n’ikoranabuhanga mu byo gukora inkingo z’indwara zitandukanye muzi ko mu Rwanda hagiye gutangira gukorwa inkingo z’indwara zitandukanye zirimo COVID-19, Malaria, igituntu kandi na none tukaba tuzi ko u Buhinde bumaze igihe kirekire, rufite inararibonye mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo.”

Minisitiri wungurije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Shri V. Muraleedharan, yashimye u Rwanda rwakiriye ibi biganiro nyuma y’igihe bisubikwa kubera COVID-19. Yavuze ko igihugu cye kizakomeza guharanira kugirana umubano mwiza n’u Rwanda.

Muri Kanama 2021 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruri mu bihugu bigiye kubakwamo inganda zikora inkingo za COVID-19.

Ni inkingo zizajya zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA. Inkingo zikoze muri ubu buryo ni ubwa mbere zizaba zikorewe kuri uyu Mugabane wa Afurika.

Amasezerano agena ko ikigo cy’Abadage cya BioNTech kizubaka uruganda kandi kigashora imari mushinga w’ikorwa ry’izo nkingo. Ibikoresho byose bisabwa kugira ngo inkingo zikorwe, ni yo izabishaka ikanabigeza mu Rwanda.

Uruganda ruzubakwa mu Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Mu gihe izo nkingo byagaragara ko zidahagije, gahunda ihari ni uko ubwo bushobozi buzongerwa.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibi biganiro byabereye i Kigali, hazaba n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru