Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uganda: Abaganga batunguye Perezida Museveni

Monday 5 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Muri Uganda, itsinda ry’abaganga ryatunguye benshi muri weekend ubwo bapfukamaga imbere ya Perezida Yoweri Museveni bamusaba kuziyamamariza manda ya karindwi.

Museveni w’imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986. Amatora rusange ataha ateganyijwe mu 2026.

Abaganga bahagarariye Uganda Medical Association (UMA), bari bitabiriye ikoraniro ryo gukunda igihugu ku murwa mukuru Kampala, aho ubakuriye yabayoboye mu gupfukama imbere ya perezida nk’uko amashusho y’ibinyamakuru byaho abyerekana.

Mu ijambo rye, umukuru wa UMA, Dr Samuel Odongo Oledo, yashimagije Museveni ko yavuguruye urwego rw’ubuzima akanateza imbere imibereho y’abarukoramo.

Odongo yakomeje asaba Museveni kuziyamamaza mu 2026 nk’umukandida perezida, asaba bagenzi be gupfukama bakamwereka ubusabe bwabo.

Icyo gikorwa cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashinje iryo tsinda kuba abaja b’abanyapolitike, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ariko mu butumwa kuri Twitter ishyirahamwe UMA ryitandukanyije na kiriya gikorwa rivuga ko “kidasobanura imikorere y’ishyirahamwe.”

Iryo shyirahamwe rivuga ko UMA “igihe cyose ivugana na perezida mu nzira zemewe, za kinyamwuga, harimo kumushimira mu bihembo byacu bya buri mwaka.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru