Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuyobozi wa "Hoima Empowerment Church International", Pasiteri Denis Kintu, ufungiwe icyaha cyo gukubita inkoni abayoboke b’itorero rye, yireguye avuga ko yabikoze ateraga ikirenge mu cya Yesu ubwo yirukanaga abacururizaga mu rusengero rw’i Yerusalemu.
Pasiteri Kintu yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho amugaragaza ahondagura inkoni abayoboke be baryamye hasi, bigaragara nk’aho abasengera.
Ubwo yahatwaga ibibazo n’umuyobozi wa Polisi ya Hoima ,Badru Mugabi yisobanuye avuga ko yateraga ikirenge mu cya Yesu Kristo, avuga ko nawe yakubise Abayahudi yasanze bacururiza mu isinagogi y’i Yerusalemu.
Pasiteri Kintu afunganwe n’abandi bayoboke be 5, aho mu byaha ashinjwa harimo gukubitira abantu mu ruhame n’icyo kuba urusengero rwe nta cyangombwa kirwemerera gukora.
Polisi ivuga ko mu rusengero rwe hasanzwe n’inkoni eshatu yifashishaga ahondagura abo bayoboke be, zikaba zizifashishwa nk’igihamya mu butabera.
Ubutumwa bwa Pasitoro Kintu, avuga ko yishingikiriza buboneka muri Matayo 21:12-13, hagira hati: ” 12 Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma, 13 arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”
























