Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

UPDF yataye muri yombi abantu 20 bashakaga kwinjira mu gisirikare n’ibyangombwa bihimbano

Monday 27 June 2022
    Yasomwe na

Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko cyataye muri yombi abasore 20 bashakaga kwinjira mu gisirikare cy’igihugu bakoresheje ibyangombwa bihimbano.

Ni nyuma yuko muri iki gihe UPPDF irimo gushaka urubyiruko rw’abasore n’inkumi bageze ku bihumbi 20 bo kwinjira mu gisirikare cy’igihugu.

the Monitor yanditse ko urwo rubyiruko 20 tariki ya 26 (ejo hashize) rwafatiwe mu mugi wa Masaka ahatoranyirizwaga abinjira mu gisirikare rufite ibyangombwa bihimbano bya dipolome zigaragaza amashuri bize hamwe n’ingandamuntu bitari byo.

Umuvugizi wa Burigade ya Masaka Lt Ninsiima Rwemijuma yavuze ko abafashwe bajyanywe kuri polisi ngo bakorweho iperereza ku cyabibateye.

Yagize ati "“UPDF ireba gusa abakandida bujuje ibisabwa byerekana uko bize kandi bafite ubuzima bwiza bihagije gukorera igisirikare cy’igihugu. Ntituzihanagnira abagerageza ibyo."

ku cyumweru nibura urubyiruko rungana na 1,245 nibo bemerewe mu gihe abandi 859 batsinzwe igerageza ry’umubiri no kubura impapuro z’ibyo bize."

Nkuko yakomeje abisobanura, Lt Ninsiima Rwemijuma yavuze ko abatsinzwe wasangaga bafite ibibazo by’imivuduko y’umutima abandi bafite inkovu n’ibyo bishushanyije ku mibiri yabo, kandi bitemewe ku ngabo y’igihugu y’umwuga.

Kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku Isi, abinjira mu gisirikare cya Uganda ni abasore n’inkumi bari hagati y’imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 15 y’amavuko kandi bafite ubuzima bwiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru