Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bwa LONI muri Sudani y’Epfo yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi

Tuesday 9 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Unais Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Costable (PC) Mbabazi Enid. Umupolisikazi w’umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Koronavirusi.

Mu itangazo rya Vuniwaqa yavuze ko abikuye ku mutima yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi kandi akaba yifatanyije nawo mu kababaro.

Yagize ati “Sinabura kubabwira ko mbabajwe bikomeye no kwitaba Imana kwa Mbabazi Enid wari umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo i Malakal. Urupfu rumutwaye akiri muto cyane.”

Yakomeje avuga ko PC Mbabazi yari kumwe na bagenzi be b’abapolisi b’u Rwanda 240, tariki ya 24 Gicurasi 2020 yaje gufatwa n’uburwayi abanza kuvurirwa aho yari ari mu kazi mbere y’uko yoherezwa kuvurirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Gusa ku myaka 24 y’amavuko yari afite, PC Mbabazi yafashwe n’ icyorezo cya COVID-19, tariki ya 02 Kamena 2020 iyi ndwara iza kumuhitana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Mu butumwa bwa Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa yavuze ko ashimira uruhare rwa PC Mbabazi Enid mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo binyuze mu kurinda abasivili.

Ati “Ndazirikana kandi nkanashima byimazeyo uruhare rwa PC Mbabazi Enid ku kurinda abasivili no kubaka amahoro arambye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo kuva yahagera mu butumwa bw’akazi mu Ukuboza 2019.”

Yakomeje avuga ko mu izina ry’abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yihanganishije umuryango inshuti n’abavandimwe ba PC Mbabazi Enid ku kubura umuvandimwe wabo bakundaga ati tuzahora tumukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru