Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ujya wibaza impamvu udatera imbere nk’abandi? Dore inama zagufasha kugera ku ntego zawe

Monday 8 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Muri iyi minsi turimo usanga benshi bakora neza ndetse bagakorana umuhate mu byo bakora akenshi ariko ugasanga batagera kuyo baba bashaka kugeraho aha twavuga ubutunzi cyangwa ubukire dore ko ahanini aribwo tuba duharanira, Abantu benshi ubu bamaze kwiheba kubera gutsindwa n’ubuzima, umubare mwinshi w’urubyiruko wamaze kwiheba maze ufata umwanzuro wo kwishora mu biyobyabwenge kubera gutsindwa n’ubuzima.

Urubuga Entrepreneur.com rutanga inama aho zimwe mu mpuguke mu by’ubukungu zandika kuri uru rubuga zigaragaza ko hari isomo rikomeye ushobora gukuramo ndetse rikagufasha kugera ku ntego zawe , igihe utsinzwe rimwe ntugacike intege ahubwo komeza ugerageze.

Dore bimwe mu bintu ushobora gukora bikagufasha kugera ku ntego zawe.

Shaka Intsinzi ushyizeho umutima

Gutsinda mu buzima ntago ari ibintu bipfa kwizana cyangwa ngo ni imibare ku buryo uzateranya ukabona igisubizo, ahubwo gutsinda biraharanirwa ndetse bigashyirwaho umutima. Niba ufite akazi gakore neza wishimye utakinubira kazakugeza ku keza ubashe kugira icyo ugeraho.

Kora ibikurimo kandi ubikorane umurava

Hari ubwo usanga umuntu akora ibintu bitamurimo ndetse akanabikora nabi, hari ubwo ushobora kujya mu bucuruzi nyamara bitakurimo, wenda wakabaye Umwarimu. Gerageza kumenya impano ufite yo gukora ikintu runaka bizagufasha kugera ku ntego zawe.

Gira Intego mu Buzima n’Ubushake bwo gukora cyane.

Muri iyi minsi abantu barimo guhirwa ni abakora cyane ndetse bafite ubushake, niba wabyukaga saa mbiri ,byuka saa kumi n’imwe maze ujye mu kazi kawe kandi ugakorane ubushake, nta kabuza uzagera ku ntego zawe.

Igira ku gutsindwa wigeze kugira mu buzima bwawe.

Niba warigeze gukora ibintu runaka ntibigende neza, byaba ari amahirwe ubu. Reba aho byapfiriye umenye impamvu zabiteye maze ziguhe isomo ry’icyo ugomba gukora uyu munsi. Wicika intege.

Niba ushaka gutsinda ukeneye no gutsindwa ngo ubivanemo isomo.

Reka Ubwirasi ndetse no kwiyemera ko hari icyo wagezeho.

Ubwirasi ndetse n’ubwiyemezi ni bimwe mu mwanzi wo gutsinda ukomeye cyane. Igihe umaze kugira icyo ugeraho ugatangira kwibonamo umuntu wakataraboneka ubwo Tayari uba utangiye no gutsindwa. Wipfusha ubusa ibintu ngo urirata ku bandi nyamara nta kintu wari wageraho.

Itegure gukora cyane bishoboka

Gushyira imbaraga mu byo ukora niyo nzira ya mbere yakuganisha ku ntego zawe mu buzima. Ubu benshi bafite icyo bagezeho ni abakoranye imbaraga ndetse n’ubwira naho abanebwe basarura imbagara gusa.

Ntukagire ubwoba bwo kugerageza gushyira mu bikorwa igitekerezo gishya ugize.
Hari ubwo uba uri rwiyemezamirimo uciriritse maze ukagira igitekerezo cyo kwagura ibikorwa byawe, maze ukagira ubwoba , Oya , wigira ubwoba ahubwo igihe kigucika.

Fata ikiruhuko mu byo ukora

Gukora cyane ntibivuze kutaruhuka. Iyo uruhutse neza ndetse ukaryama bifasha ubwonko gukora neza ndetse ukabasha gutekereza cyane . ntugashake gukora utaruhuka kuko nabyo birica cyane.

Ibyo ni bimwe mu bintu wakora by’ingenzi byagufasha kugera ku ntego , mu kazi ukora kose waba wiga, ukorera abandi, wikorera cyangwa ukoresha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru