Umucamanza yafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza rwa Ishimwe Diedonne, uzwi nka Prince Kid, mu gihe nyirubwite yifuzaga ko rubera ku karubanda cyane ko yivugiye ko ibyo aregwa abantu bose babimenye.
Ni urubanza rwagombaga gusubukura kuri uyu wa Gatanu, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama abaturage n’itangazamakuru bazindukiye kumva urubanza rw’uyu musore w’imyaka 36 Ishimwe Diedonne uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye rikoreshwa n’Ikigo cye Rwanda Inspiration Back Up.
Itangazamakuru ryahazindukiye, ntiryabanje kurabukwa ko uregwa yahageze kare cyane, urubanza nabwo rutangira rutinze, aho rutangiriye bose binjira mu cyumba cy’urukiko ari nabwo ubushinjacyaha bwatangiye gusaba ko urubanza rushyirwa mu muhezo ariko nyirubwite, Ishimwe agashaka ko rubera mu ruhame.
Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya n’impamvu z’abahohotewe.
Ishimwe yabajijwe niba hari icyo abivugaho, asaba ko rutabera mu muhezo kuko n’ifatwa rye ryabereye ku karubanda kandi n’ibyo akurikiranyweho byatangajwe.
Yagaragaje ko kuba hari abatangabuhamya bafite impungenge na we yakabaye afite uburenganzira mu rubanza kugira ngo ibivugwa byose bimenyekane nkuko na we ibyo aregwa byose biri ku karubanda.
Umwunganira na we yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje busaba ko urubanza rubera mu muhezo babyita ko ari mu nyungu z’abahohotewe, atari ko babibona.
Yasabye ko urubanza rutabera mu muhezo kubera ko impamvu Ubushinjacyaha butanga nta shingiro zikwiye guhabwa kuko uwo yunganira n’ubundi afunze.
Yagaragaje ko kugeza ubu kuba Ishimwe Dieudonné agifunze nta bubasha yagira ku birebana n’abafitiwe impungenge n’Ubushinjacyaha.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku kuba uru rubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura rukwiye kubera mu muhezo bityo asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka iburanisha rigakomeza.
Ishimwe ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.























