Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Umugabo wa Nyiraneza watumye ’Umukwikwi’ mu Kwibuka28 yatawe muri yombi

Wednesday 24 August 2022
    Yasomwe na

Urweo rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo wa Nyiraneza Esperance, umubyeyi uherutse kwirukanwa azira gutuma umutetsi (Umukwikwi) w’ikigo cy’ishuri kujya guhagararira ubuyobozi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baharakwibuye Jean, umugabo wa Nyiraneza akurikiranyweho gukora Jenoside mu 1994.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze atuye mu mudugudu wa Dufatanye mu kagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu.

Yagize ati "Akekwaho gukora Jenoside aho mu gihe cya Jenoside, yishe umugabo witwa Sebunyoni Jean."

Yakomeje avuga ko uwo mugabo w’imyaka 52 yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yuko habonetse umubiri wa Sebunyoni.

RIB ivuga ko bikekwa ko icyo cyaha yagikoreye mu mudugudu wa Busanganya mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Busasamana.

Kugeza ubu hari gukorwa dosiye y’ikirego kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha nabwo buzamureegere urukiko rubifitiye ububasha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru