Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Rwamagana: Abagabo barahohoterwa n’abagore bajya kurega bakaba ari bo bahanwa

Thursday 18 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bahohoterwa n’abagore babo banarega ubuyobozi bukaba aribo bahana, ibi bakaba babifata nk’ihohoterwa bakorerwa kandi bakeneye kurenganurwa nk’uko babisaba.

Ni ikibazo aba bagabo bavuga ko bafite kandi kibakomereye, aho abagore babahohotera bitwaje ko nibajya kubarega n’ubundi aribo bari buhanwe nyamara aribo bahohotewe. Ibyo ngo bituma abagabo nabo bifuza ko bashyirirwaho uburyo bajya barenganurwa nk’uko abagore nabo bimeze.

Bavuga ko abagore babo babasiga mu ngo bakajya gusangira n’abandi bagabo mu tubari ubundi bakaza gutaha bakubita abagabo babo basize mu ngo, nyuma aho kugira ngo barenganurwe ahubwo bagashyigikira umugore kuruta umugabo.

Ibi kandi kenshi ngo biterwa n’ubusinzi, abagore baba basinze maze ngo bakitwaza ko leta yabazamuye maze nabo ngo bakishyira hejuru.

Vedaste MUKURARINDA ushinzwe imibereho myiza ubukungu n’iterambere mu kagari ka Karambi, nawe abigarukaho, avuga ko ari ikibazo gihari kandi bigaragara.

Yagize ati “Icyo nabivugaho, amakuru ndayafite yabyo, byaje kugaragara ko abagabo bahohoterwa, umugabo yatugejejeho ikibazo yasanze umugore we mu kabari, avuga ko yamusanganye n’undi aramubwura ati dutahe, bageze mu nzira barashwana bararwana, byaje kumuviramo kwangirika mu bugabo. Iki ni icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ibyo byabaye ngombwa ko tumutwara ku murenge (umugore) gusa yaje kugaruka.”

Ikibazo abagabo bagarukaho ni uko abagore babahohotera babarega umurenge ntugire icyo ubikoraho ahubwo hagahana abagabo.

Ibi babivuze bashingiye ku byabaye, ubwo umugore utuye muri uwo mudugudu nawe yahohoteye umugabo aramukomeretsa, akaza kurekurwa n’umurenge wa Muhazi nyuma bakaza gufata umugabo ubu akaba afungiye kuri polisi ya Rwamagana kandi umugore wakoze ibyo we akaba ari mu rugo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru