Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umugore yaciwe amande azira uko atera akabariro

Thursday 22 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Kristin Morgan w’imyaka 41 wo mu Bwongereza yaciwe amande y’Amayero £300, ni ukuvuga asaga 350,000 y’u rwanda azira kubuza amahwemo abaturanyi kubera urusaku rwe mu ijoro atera akabariro.

Nyuma yo guhanwa n’icyaha, uyyu mugore utuye mu gace ka Llay muri Wrexham, yagiriwe inama yo gushaka uburyo bwo kongerera ubushobozi inkuta z’inzu ye, ku buryo amajwi ye adasohoka hanze.

Uyu mugore yarezwe ibyaha bine ndetse arabyemera, bishingiye ku kunanirwa guhagarika urusaku rw’amajwi aturuka iwe, “mu bihe byo gutera akabariro n’ibiganiro bivugira hejuru bikorwa mu masaha y’ijoro no mu rukerera,” nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru kibivuga.

Umushinjacyaha wo muri Wrexham, Louise Edwards, yavuze ko ubuyobozi bwagejejweho ikibazo cy’urusaku ruturuka iwe guhera muri Nyakanga 2020, nyuma y’ibirori byari byabereye iwe.

Yaje kwihanangirizwa, ariko abaturanyi bakomeza kubura agahenge kubera amajwi arimo n’ayagiye yumvikana barimo gutera akabariro.

Umucamanza yanzuye ko gukora imibonano mpuzabitsina ari uburenganzira bw’umuntu, ariko ko icyo gikorwa cyagize ingaruka ku baturage bari hanze y’iki gikorwa, kubera inkuta zisohora amajwi cyane.

Ni ibintu ngo abaturanyi bageze aho bafata nko kurengera, bitabaza urukiko.

Umucamanza yaje guhanisha uyu mugore ihazabu ya £300, ndetse agomba kwishyura n’indishyi ya £534.

Perezida w’urukiko rwa Wrexham, Andrew Stubbs, yagize ati “Birumvikana ko uru rusaku rugomba guhagarara. Ugomba kugira icyo ubikoraho. Turishimira ko hari intambwe wari wateye.”

Yavuze ko bibaye ngombwa yanakenera inkunga zo kugira ngo akomeze inkuta ze, kuko byafasha mu gukemura ikibazo n’abaturanyi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru