Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Umuhanzi Jay Polly yaguye ku Bitaro bya Muhima, icyamwishe kirakekwa

Thursday 2 September 2021
    Yasomwe na

Kuri Uyu wa Kane hazindutse havugwa urupfu rw’Umuhanzi Tuyishime Joshua, wabaye icyamamare igihe kinini ku izina rya Jay Polly, washizemo umwuka azize uburwayi.

Abantu batandukanye bakomeje kubabazwa no gutungurwa n’uburyo uyu muhanzi waguye ku Bitaro bya Muhima yashizemo umwuka ku myaka 33 amaze ku Isi, mu gihe we na bagenzi be bari bategerejwe kwitaba urukiko taliki ya 2 Ukuboza 2021.

Jay Polly yari amaze igihe afumgiye muri Gereza ya Nyarugenge, iri I Mageragere, ari naho yavaga agiye kuburana ku cyaha yakekwagwaho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Jay Polly yazanywe ku Muhima inshuro ya kabiri; bivugwa ko yazize ibintu we na bagenzi be bakoroze baranywa muri Gereza aho yari afumgiye, we araremba bamuzana ku Bitaro bya Muhima asa n’uworoherwa asubizwa kuri Gereza ariko aza kongera kuremba ari bwo bongeraga kumuharurayo birangira apfuye. Bagenzi be basangiye ibyo bakoroze bakanywa bo nta ngaruka zikomeye byabagizeho baracyari bazima.

Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza RCS ntiruratangaza icyahitanye uwo muhanzi.

Imana imwakire mu Bayou!

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru