Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umuhanzikazi Marina, amaze guheba uwo yakunze

Monday 15 October 2018
    Yasomwe na

Umuhanzi umaze kwamamara mu gihe gito hano mu Rwanda uzwi nka Marina yatangaje ko yamaze gusiba mu bitekerezo bye umusore yakunze akabura uko abimubwira.

Ubwo yaganiraga na Eachamps dukesha iyi nkuru yavuze ko yigeze gukunda umusore bikamuheramo akabura uko arikocora kugeza ubwo abivuyemo burundu.

Yagize ati “ Indirimbo Love You ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye kuko muri ino minsi mfite umuntu ndi gukunda, ariko kuba ufite umuntu uri gukunda bitandukanye no kuba mukundana… ahubwo birabangamye uzi kugira umuntu ukunda ubizi neza ko mutazakundana?”

Gusa mu magambo ye bwite Marina yigeze gutangaza ko adashobora guca bugufi ngo abwire umusore ko yamwihebeye bikaba ari nabyo bishobora kuba byaratumye atakaza uwo musore yari yarihebeye.

Yagize ati “Sindagera aho kubwira umuntu ngo Love You (ndagukunda). Reka reka njye ndi umugabo.”

Ubwo yabazwaga ku ndirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise Log Out yavuzeko ikubiyemo amagambo agaragaza ko uwo mutwaro wamuvunaga yawutuye atagifite gahunda yo gukunda umuntu atazabona uko abimubwira.

Yagize ati “reka biriya byararangiye, namwikuyemo, urumva nasohoye Log Out ntabwo nkibirimo.”

Marina kuri ubu abarizwa muri Label ya The Mane hari hashize iminsi atangaje ko yahagaritse gukora amashusho y’indirimbo ze mu gihe kitazwi, yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo niyo yakoranye na Harmonize wo muri Tanzaniya bise “Love you”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru