Umuhuza ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uhuru Kenyatta, yassbye ko hongera koherezwa izindi ngabo ku bwinshi mu Burasirazuba bwa Congo ikomeje guhangana n’inyeshyamba za M23.
Inyeshyamba za M23 zikomeje gusaba Congo gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije ari nako zitakira amahanga n’Isi muri rusange ko ingabo za Leta (FARDC) zirimo gukorera Jenoside Abatutsi bari ku butaka bwa Congo mu gice cy’abavuga ikinyarwanda.
Hashize iminsi abakongomani, by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Goma bigaragambya, basaba ko ingabo za EAC (EACRF) zinjira mu rugamba zikarwanya M23 cyangwa zigasubira aho zaturutse.
Kenyatta avuga ko ari ngombwa ko bariya basirikare boherezwa i Goma kugira ngo amasezerano uko yasinywe abe ari ko yubahirizwa.
Uhuru Kenyatta aganira na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru
Avuga ko ubwinshi bwa bariya basirikare buzatuma bakwira henshi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bityo bagahashya imitwe yahayogoje.
Uhuru Kenyatta abisabye nta gihe kinini gishize Perezida Tshisekedi abwiye umunya Kenya uziyoboye witwa Major Gen Nyangah ko abaturage bamushinja gukorana na M23 kandi ko bidatinze bazamuhagurukira.
Koko ntibyatinze kubera ko guhera ku wa Mbere taliki 06, Gashyantare, 2023 abatuye Goma bazindukiye mu myigaragambyo ikomeye yaguyemo abantu ndetse n’imodoza za MONUSCO ziratwikwa.
Mu ijoro rishyira iyo taliki indege ya MONUSCO yararashwe, umusirikare wayo ukomoka muri Afurika y’Epfo ahasiga ubuzima, undi bari bari umwe arakomereka.
Agace ka Sake umutwe wa M23 urimo gushaka kwigarurira, bigateza impagarara kuko gafitiye runini umujyi wa Goma





















