Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Umuhuza w’u Rwanda na Congo ku kibazo cy’umutekano muke umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, Wahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko imitwe y’inyeshyamba iri mu Burasirazuba bwa Congo yemeye gushyira intwaro hasi.
Yabitangaje ku nshuro ya gatatu ubwo hongeraga kuba ibiganiro bihuje abafitanye ikibazo ku mutekano muke uri muri Congo, mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya.
Yavuze ko abemeye gushyira intwaro hasi ari imitwe yose iri mu ntara ya Nord-Kivu, Sud-Kivu, Ituri, Maniema na Tanganyika.
Yagize ati: "Uyu munsi twumvise imitwe itandukanye iri hano. Nabahaye umwanya bafungura imitima yabo, buri umwe cyangwa umutwe ayoboye abona ibibazo bihari. Ibyiahimo byanjye ni uko buri mutwe udahakana kurambika intwaro hasi, kandi bose bemeye.
Hahati aho ariko iyo mitwe nayo yagize ibyo isaba ko byakorwa kugira ngo amahoro arambye agerweho muri utwo turere niramuka ishyizwe hanze.
Kenyatta yagize ati: "Ariko hari ibintu tugomba kurebaho, tukareba niba baramutse bashyize intwaro hanze ari bwo amahoro arambye dushaka yaboneka."
Nubwo avuga ibyo iyo mitwe y’inyeshyamba yamwemereye, kugeza ubu Umutwe ushyirwa mu majwi cyane, wa M23 wo uracyatsimbaraye ko utashyira intwaro hasi mu gihe n’ibyo biganiro byabaye utigeze utumirwa ngo uhabwe umwanya uvuge icyo wifuza kuri Leta ya Congo bafitanye amasezerano asa n’amasinde atarimye.




















