Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umujyi wa Kigali wongerewe Guma mu Rugo, mu ntara ni Guma mu karere

Tuesday 2 February 2021
    Yasomwe na

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu gihugu zirimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali zikomeza gukurikizwa kuva tariki ya 3 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021.

Guhera tariki ya 8 Gashyantare 2021 abari mu Mujyi wa Kigali bazajya bava mu muhanda guhera saa 7h00 ingendo zitangire saa 4h00, amashuri yose hiyongereyeho na Kaminuza bizakomeza gufunga.

Ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara kimwe n’izihuza uturere zirabujijwe kerete izitwaye ibiribwa n’ibinyobwa.
Mu mujyi wa Kigali ingendo zo mu modoka bwite z’abantu ziremewe, izitwara abantu rusange ziremerewe ariko zigatwara 50% by’abo zisanzwe zitwara nabwo bambaye udupfukamunwa.

Moto n’amagare nabyo biremewe gutwara abagenzi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Resitora na caffe zizakomeza kugeza ibyo kurya ku bantu batiriwe bazicaramo, utubari natwo tuzakomeza gufunga.

Ahasigaye mu gihugu hose ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi z’igitondo, ingendo zihuza uturere zirabujijwe, amashuri azakomeza gukora hubahirizwa amabwirizwa yo kwirinda gukwirakwiza corona.

Insengero zizakomeza gufunga, amateraniro rusange, ubuwe, inama, kwiyakira birabujijwe.

Gutwara abantu kuri moto n’amagare biremewe mu gihe utubari dukomeje gufunga. Abitabiriye ikiriyo ntibagomba kurenga 10, my gihe abagiye gushyingura batarenga 15.
Imikino yo gutega by’amahirwe ikomeje gufungwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru