Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo benshi babyiganaga basubira ku ivuko

Tuesday 19 January 2021
    Yasomwe na

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Polisi ndetse n’izindi nzego zitandukanye, kuri uyu wa Kabiri bazindukiye mu bikorwa byo gufasha abaturage batunguwe n’icyemezo cya Guma mu Rugo bari mu Mujyi wa Kigali kandi bagombaga kujya mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no hanze yawo abandi badashoboye gukomeza kuwugumamo bakabera umuzigo leta ibatunga ntacyo bakora.

Amabwiriza mashya yashyizweho kuri uyu wa 18 Mutarama n’Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y’iminsi 15, kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y’ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu, bwamaze kugeze ku gipimo giteye kinini muri Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, muri gare zihuza Umujyi wa Kigali n’ibindi bice by’igihugu hazindukiye urujya n’uruza rw’abantu benshi bashakaga kujya mu ntara ku mpamvu zitandukanye.

Inzego z’ibanze, izishinzwe umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse na RURA, bakomeje gufasha abari muri gare ya Nyabugogo aho bari gufashwa kubahiriza amabwiriza arimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ndetse no gukaraba amazi meza n’isabune, mu gihe bategereje gutangira ingendo zabo.

Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba yavuze ko uyu munsi wose wahariwe gufasha abantu bajya mu ntara gutaha ariko bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Bahawe uburenganzira kugira ngo bakoreshe uyu munsi tubashakire uko bagenda buri muntu agende neza agere mu Karere aho atuye amahoro. Ni amahirwe yahawe abagomba kujya mu ntara kugira ngo bagende.”

RURA yasabye abaturage gukoresha uyu munsi bahawe kugira ngo ibibazo byose bishobora gutuma batubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo bikurweho.

Kulamba yavuze ko “Niba tuvuze uyu munsi ni uyu munsi, nibawukoreshe kugira ngo iminsi isigaye twubahirize ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo kwirinda COVID-19, kandi n’aho baraba bari mu rugendo cyangwa n’ahandi bari ni ukubibutsa ko ikintu gikomeye cyane ari ukwirinda bakarinda n’abandi.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaraye avuze ko Polisi iza gufasha abantu batunguwe n’aya mabwiriza, ku buryo bari bugere iyo bagomba kuba bari amahoro.

Yagize ati “Tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n’aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by’ukuri bumva bamara icyo gihe cy’iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.”

CP Kabera yavuze kandi ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru