Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana

Friday 8 January 2021
    Yasomwe na

Umunyamakuru Umuhire Valentin wari ufite inararibonye n’uburambe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda akaba kuri ubu yari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ValueNews yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rw’incamugongo rw’Umuhire, ufatwa nk’icyitegererezo na benshi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021.

Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaguye.

Umuhire yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Tv10 yakoreye mu myaka ya 2013 ndetse n’ibindi bitangazamakuru birimo Radio Huguka ndetse by’umwihariko akaba yarakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Umuhire kandi azibukirwa ku kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ kimaze gushinga imizi aho ari mu batangiranye nacyo ndetse akaba yarakunze kukiyobora inshuro nyinshi dore ko asanzwe ari umuhanga mu kuyobora ibiganiro.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu #Rwanda tubabajwe n’urupfu rwa mugenze wacu Umuhire Valentin wazize indwara.

Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze, impamyabigwi, abo bakoranye mu bitangazamakuru byinshi, n’abamuzi muri rusange.

Imana imwakire mu bayo!

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru