Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Umuryango Imbuto Foundation wiyemeje gushyira ingufu muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato-Umutoni Sandrine

Monday 9 July 2018
    Yasomwe na

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yagaragaje ko uyu muryango washyize imbaraga muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato (ECD) kuko ubukungu bw’igihugu bushingiye ku baturage bacyo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2018 mu muhango wo gutaha ECD ya Karambi iri mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, itangirwamo serivisi zo kwita ku burere bw’abato, kubungabunga isuku yabo, imirire myiza, ubuzima, umutekano n’uburenganzira bwabo. Ibarizwamo abana 120 barimo abo mu Kagari ka Karambi n’abakozi b’Uruganda rwa Kawa rwa RWACOF, mu gihe abarenga 300 bitabwaho mu ngo zabo.

Umutoni Sandrine yavuze ko uyu munsi ari uwo guhigura umuhigo wa Madamu Jeannette Kagame wo muri Mutarama 2017 wo kwegereza abaturage bo muri aka gace serivisi zo kwita ku mibereho y’abato.

Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation wiyemeje gushyira ingufu muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato kuko ubukungu dufite bwa mbere ari abantu. Uyu munsi twatashye urugo mbonezamikurire y’abana bato rw’icyitegererezo rwa Karambi rutanga serivisi zikomatanyije hifashishijwe abafashamyumvire babihuguriwe kandi babihemberwa.”

Yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira iyi gahunda igamije iterambere rirambye kuko kurera umwana akiri muto byahozeho mu muco.

Uru rugo rushamikiyeho izindi 30 zibarizwamo ababyeyi bongerewe ubumenyi bwo kurushaho kwita ku bana babo babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) kugira ngo izi serivisi zigere ku mudugudu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru