Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umusaruro ukomoka mu bukerarugendo ukomeje kwiyongera mu Rwanda

Tuesday 15 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko umusaruro ukomoka mu Bubukerarugendo ukomeje kwiyongera kubera mu mezi atandatu ashyize muri uyu mwaka wa 2023 ubukerarugendo bwinjije miliyoni $247, nukuvuga ko ari asaga miliyari 290 Frw.

Ni mu gihe u Rwanda, Inshuti z’u Rwanda abanyacyubahiro batandukanye bitegura kwifatanya n’u Rwanda mu kwita izina ku nshuro ya 19 abana 23 bavutse, umuhango uteganyijwe tariki ya 1 Nzeri 2023 aho bisanzwe ubera mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi.

Ni abana 23 b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize, uyu muhango uba buri mwaka watangiye Kuva mu 2005 , abana b’ingagi bamaze guhabwa anazina bose hamwe bagera kuri 374.

U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira abantu b’ingeri zitandukanye barimo abasanzwe babarizwa mu nzego zo kurengera inyamaswa n’urusibe rw’ibinyabuzima, abanyacyubahiro batandukanye inshuti z’u Rwanda n’abandi barimo n’Abanyarwanda bazwi mu bikorwa bitandukanye.

Muri uyu muhango kandi hazagaragazwa imbaraga n’umuhate u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse hazagaragazwa n’uburyo ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bukomeje kuzamuka.

Mu mezi atandatu ashize y’uyu mwaka wa 2023 u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ aturutse mu bukerarugendo, mu gihe uyu mubare wazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije n’umwaja ushize wa 2022, kuko hinjiye miliyoni 158$.

Madamu Clare Akamanzi ni Umuyobozi wa RDB ,yagaragaje uburyo umusaruro ukomoka mu bukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku ngagi ari bwo bwinjije amafaranga menshi, ndetse yashimye ko uru rwego ruzakomeza kuzamuka.

Yagize ati: "Umusaruro ukomeje kuzamuka, ndetse abaturage bazabyungukiramo birushijeho, abakerarugendo na bo bazanyurwa kurushaho kandi n’ingagi ziri kwaguka kuko abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu bikorwa bya buri munsi byo kuzibungabunga no kuzitaho, ndetse u Rwanda ruzakomeje kwagura uru rwego rw’ubukerarugendo binyuze mu bindi bikorwa bireshya abashyitsi birimo ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE) ndetse n’ubushingiye ku bikorwa bya siporo."

Umuhango wo Kwita Izina bigira uruhare mu bikorwa byo guhindura imibereho myiza y’abaturiye za pariki aho bagerwaho n’inyungu ituruka mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Miliyari 10 Frw niyo yashowe mu mishinga irenga 1000 yegereye Pariki ya Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura ndetse byatumye abaturiye amapariki bahabwa akazi.

Ni umuhango kenshi ukunze kwitabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho abantu baturutse ku isi hose baba bitabiriye uyu muhango.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru