Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umuvandimwe wa Prof. Thomas Kigabo nawe yitabye Imana

Tuesday 26 January 2021
    Yasomwe na

Umuvandimwe wa Prof. Thomas Kibago uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya Coronavirus nawe yaguye muri Australie aho yabanaga n’umuryango we.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muvandimwe wa Dr Kigabo witwa Gicondo Sophany yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.

Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n’umugore we n’abana.

Abo mu muryango we babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Gicondo yari amaze iminsi arwaye aza kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we, Dr Kigabo nawe ahita arushaho kuremba.

Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ati “Yari asanzwe arwaye noneho amaze kumva ko mukuru we yapfuye [Dr Kigabo], nawe ahita arushaho kuremba ku buryo kuva icyo gihe atongeye kuvuga.”

Yakomeje agira ati “Yamaze iminsi atabasha kuvuga, ariko nyuma atangira kujya avuga akongera agaceceka ariko ejo nibwo yaryamye abantu bagiye kureba basanga yamaze gushiramo umwuka.”

Amakuru y’urupfu rwa Gicondo yamenyekanye mu gihe, mukuru we bakurikirana, Dr Kigabo yitabye Imana ku wa 15 Mutarama 2021 bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru