Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umuvandimwe wa Prof. Thomas Kigabo nawe yitabye Imana

Tuesday 26 January 2021
    Yasomwe na

Umuvandimwe wa Prof. Thomas Kibago uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya Coronavirus nawe yaguye muri Australie aho yabanaga n’umuryango we.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muvandimwe wa Dr Kigabo witwa Gicondo Sophany yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.

Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n’umugore we n’abana.

Abo mu muryango we babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Gicondo yari amaze iminsi arwaye aza kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we, Dr Kigabo nawe ahita arushaho kuremba.

Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ati “Yari asanzwe arwaye noneho amaze kumva ko mukuru we yapfuye [Dr Kigabo], nawe ahita arushaho kuremba ku buryo kuva icyo gihe atongeye kuvuga.”

Yakomeje agira ati “Yamaze iminsi atabasha kuvuga, ariko nyuma atangira kujya avuga akongera agaceceka ariko ejo nibwo yaryamye abantu bagiye kureba basanga yamaze gushiramo umwuka.”

Amakuru y’urupfu rwa Gicondo yamenyekanye mu gihe, mukuru we bakurikirana, Dr Kigabo yitabye Imana ku wa 15 Mutarama 2021 bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru