Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umwambaro wa “Bikini” ugomba gusimbuzwa “Incabure” ku mukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational

Thursday 25 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Mu minsi ishize ni bwo irushanwa rya Miss Supranational ryakuruye impaka hano mu Rwanda, zikuruwe no kuba abakobwa baryitabira bakunze kwambara utwenda tw’imbere mu gice cyo kwiyerekana bambaye umwambaro wo kogana. Kuri ubu izi mpaka zamaze kuvugutirwa umuti ndetse igisubizo kiraboneka.

Mu Rwanda muri iyi minsi abakobwa bifuza kuzitabira irushanwa rya Miss Supranational batangiye kwiyandikisha ndetse mu minsi iri imbere hazatoranywa abakobwa bahatana ndetse havemo umwe uzatsinda yegukane ikamba n’itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational. Nyuma y’izi mpaka abategura iri rushanwa bicaranye n’ubuyobozi bwa RALC bagirana ibiganiro byimbitse.

Muri ibi biganiro nk’uko amakuru ava muri RALC abihamya barebeye hamwe impamvu izi mpaka zikunze kuvuka hanarebwa icyakorwa ngo impaka zishire. Aha bemeranyije ko abategura Miss Supranational mu Rwanda basabwa gukora irushanwa kugira ngo uzahagararira u Rwanda abe ari umukobwa watowe wanahawe inshingano zo guhagararira u Rweanda kurusha kuba bakohereza uwo bashaka.

Mu gutegura iri rushanwa abahagarariye Miss Supranational basabwe na RALC ko bakurikiza amategeko n’amabwiriza yashyiriweho amarushanwa y’uburanga mu Rwanda. Umwe mu bayobozi ba RALC waganiriye na Inyarwanda yadutangarije ko bageze ku ngingo ya Bikini, basabye abategura irushanwa ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational azakoresha incabure aho kwambara Bikini.

Abajijwe impamvu y’incabure, umuyobozi muri RALC waganiriye na Inyarwanda yatangaje ko basanze umukobwa wambaye incabure yaba yambaye umwambaro ujyanye n’umuco kurusha uko bakwambara Bikini umwambaro wo kogana nyamara mu Rwanda atari ibintu by’abanyarwanda bo ha mbere. Yagize ati” Urumva umukobwa wambaye incabure byibuza hari icyo azaba avuze ku irushanwa anerekana umuco nk’umunyarwandakazi, turacyaganira wenda bizarangira twumvikanye kandi impinduka zose muzazimenya.”

Miss Umwali Neema na Mutesi Aurore banze kwambara Bikini muri iri rushanwa,...

Sonia Gisa ni we munyarwandakazi wa mbere wambaye utwenda two kogana ‘Bikini’ mu irushanwa rya Miss Supranational, byamuhesheje amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational Africa (Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika). Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru