Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Uwasimbuye Gen. Chilimwami yatangiye imirimo ahatari aho ayobora

Wednesday 5 February 2025
    Yasomwe na

Kuwa 24 Mutarama nibwo Ihuriro AFC/M23 ryigambye ko Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wari
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yishwe arashwe muri Minova, mu gace ka Kasengezi.

Inkuru yaje kwemezwa na Leta ya Congo Kinshasa ndetse Perezida Tshisekedi anashyiraho umusimbura, Maj. Gen. Evariste Somo Kakule.

Maj. Gen. Somo Kakule yatangiye kuyoborera iyi ntara i Beni, hanze y’umujyi wa Goma, usanzwemo icyicaro gikuru cy’iyi ntara.

Ibikorwa bye bya mbere byatangiriye ku kubaka no kuvugurura imihanda i Mbau-Kamango muri Beni aho akorera.

Yagaragaje ko mu bimuraje ishinga harimo kuzamura ibikorwaremezo mu bice bikiri mu biganza bya Guverinoma ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru abaturage bamwe batangiye kumunenga ko atangiye kwifotoreza ku mwiko aho kujya ku rugamba kubihoza Goma agomba gukoreramo

Uyu mujenerali wahawe ibiro mu Mujyi wa Beni, uri mu ntera ya kilometero zirenga 340 uvuye i Goma, benshi mu baturage batangiye kuvuga ko ntacyo bamwitezeho ku kugarura ibice bigenzurwa na M23.

Uyu mujenerali wahawe ibiro mu Mujyi wa Beni, uri mu ntera ya kilometero zirenga 340 uvuye i Goma, benshi mu baturage batangiye kuvuga ko ntacyo bamwitezeho ku kugarura ibice bigenzurwa na M23.

Urupfu rwa Gen Chilimwami rwakuriikiwe n’ifatwa rya Goma

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru