Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

VIETNAM:INAMA YA TRUMP NA KIM JONG-UN IRANGIYE NTA MASEZERANO ASHYIZWEHO UMUKONO

Thursday 28 February 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Romeo Imfurayabo Pierre

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko inama yamuhuzaga na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, imaze kurangira nta masezerano ashyizweho umukono nyuma yaho Amerika yanze ibyo Koreya ya ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, Bwana Trump yagize ati: "Byatewe n’ibihano. Bashakaga ko ibihano byose bikurwaho kandi ibyo ntitwashoboraga kubikora".

Hari habayeho kugira icyizere ko aba bategetsi bombi bashobora kugira icyo batangaza cyashyizweho umukono ku kibazo gikomeye cyuko Koreya ya ruguru yareka gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Bwana Trump yagize ati: "Rimwe na rimwe uba ugomba kubivamo, kandi iki cyabaye kimwe muri ibyo bihe [uba ugomba kubivamo]".
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Trump yavuze ko nta gahunda iriho yuko habaho inama ya gatatu.

Bwana Trump yavuze ko Bwana Kim yari afite ubushake bwo gusenya uruganda rwa Yongbyon rucurirwamo ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ariko ko yashaka ko "ibihano byose" Koreya ya ruguru yafatiwe nabyo bikurwaho - ikintu Bwana Trump yavuze ko Amerika itari yiteguye gukora.

Ku ikubitiro, gahunda y’uyu munsi yari yatangajwe n’ibiro White House bya Bwana Trump yateganyaga "umuhango uhuriweho wo gushyira umukono ku masezerano" ndetse no gusangira ifunguro rya saa sita, ariko icyo cyizere cyahise kiyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya ubwo izo gahunda zombi zahitaga zikurwaho.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri yaberaga muri Vietnam, aba bategetsi bombi bari bagaragaye nk’abahuje urugwiro, cyo kimwe no mu nama yabo ya mbere yo mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2018 yabereye muri Singapour.

Iyo nama iheruka yanenzwe kuba ntacyo yagezeho gifatika, kuburyo hari hizewe ko iyi nama yo mu murwa mukuru Hanoi yo yari kugira icyo igeraho mu biganiro bigamije ko Koreya ya ruguru ihagarika gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Mbere yaho, Amerika yari yavuze ko Koreya ya ruguru igomba kureka burundu gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, mbere yuko yadohorerwa ku bihano yafatiwe, ariko ibyo Koreya ya ruguru ibibona nk’imbogamizi.
Kuba nta masezerano ashyizweho umukono muri iyi nama, birabonwa nko gutsindwa kwa Bwana Trump wiyita kabuhariwe mu kugera ku masezerano.

Nubwo biri uko ariko, iyi nama ya kabiri aba bategetsi bombi bagiranye, igaragaza impinduka ikomeye mu mubano w’ibi bihugu byombi.

Mu mpera y’umwaka wa 2017, ibi bihugu byombi byarakabyanyaga, icyo gihe Bwana Trump akaba yarise Bwana Kim "akagabo gato kagufi" mu gihe Bwana Kim we yise Bwana Trump "umusaza w’umusazi".

Nyuma y’iyi nama y’i Vietnam, Bwana Trump yavuze ko Bwana Kim ari "umuntu w’umugabo" ndetse avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi "ukomeye cyane".
Ubwo yagiraga icyo atangaje mbere yuko iyi nama yo muri Vietnam itangira, Bwana Trump yagaragaye nk’usubiza abashidikanya ku cyo inama yabo yabanje yagezeho, avuga ko ashaka kugera ku "masezerano y’ukuri".

Bwana Trump yagize ati: "Kuva ku ntangiriro, nakomeje kuvuga ko umuvuduko atari cyo kintu cy’ingenzi kuri jye. Nishimira cyane kuba nta bisasu bya roketi na misile bya nikleyeri biri kugeragezwa, nta na kimwe". Yongeyeho ko afitiye "icyubahiro cyinshi" Bwana Kim.

Source//BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru